Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda batoye abadepite 9 bagomba guhagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EALA).

609b6908a16ad47f4afc38c0e374ed24

Abakandida 18 ibo bahataniraga imyamya 9 irimo abaturuka mu mitwe ya politiki FPR, PSD, uhagarariye abafite ubumuga, urubyiruko n’abagore.

Abatanyurwa n’amatora bemererwa kujurira mu rukiko rw’ikirenga mu masaha 48 narwo rufite kuburanisha urubanza rw’ubujurire bwaboneka mu minsi itarenga itanu nkuko byatangajwe na perezida w’umutwe w’abadepite mukabalisa donatille ubwo yatangizaga aya matora.

Itora ryahereye ku bakandida batanzwe n’umuryango FPR inkotanyi n’imitwe bishyize hamwe kuri iki cyiciro hakaba hamaze gutorwa: Gasinzigwa Oda (92/93), Ndangiza Fatuma(92/93); Ngoga Martin (92/93) na Rwigema Pierre Celestin(83/93)

ded9b16165d10edc48f9f912f454f7f4

Mu bakandida batanzwe na PL hatowe madamu Rutazana Francine (78/92) naho ku mwanya w’uhagarariye abagore hatorwa Uwumukiza Francoise 59/91

Ku mwanya w’uhagarariye abafite ubumuga Bahati Alex(87/92) naho ku mwanya w’uhagarariye urubyiruko hatorwa Barimuyabo Jean Claude(67/91) w’imyaka 27.

Musubize