Rayon Sports izakira Apr Fc kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo ku munsi wa 29 ubanziriza uwa nyuma kugirango shampiyona isozwe.

fbd63c193e8bc3492f594e42479efe

Umukino wamaze kuvanwa kuri Stade Amahoro nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru risohoye ibaruwa ko uyu mukino wimuwe bitewe nuko stade amahoro izaba irimo gusanwa. Umukino wavuzweho byinshi aho Rayon Sports yanasabaga ko yahabwa igikombe cya shampiyona yamaze kwegukana ariko bikaza kutemerwa na Ferwafa.


Nyuma y’ibaruwa yanditswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa yandikira Rayon Sports igaha Apr fc kopi yagize iti’’Tumaze kumenya ko Stade amahoro irimo gusanwa,turabamenyesha ko umukino uzabahuza na APF FC waruteganijwe kubera kuri stade Amahoro taliki 28/05/2017,wimuriwe kuri stade de Kigali saa cyenda n’igice 15h30’’.

Aya makipe yombi aheruka gukinira kuri stade de Kigali taliki ya 23/3/2014 muri shampiyona hari ku munsi wa 21 wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yatsinze APR FC ibitego 2-1. Djamal Mwiseneza niwe wafunguye amazamu ku munota wa 13 uyu musore ubu arabarizwa muri APR FC,Sibomana Abouba niwe watsize igitego cya 2 ku munota wa 41 nyuma yuka APR FC ibona impoza marira ya Ndahinduka Michel ku munota wa 29,uyu ntakiri umukinnyi wa APR FC ubu arabarizwa muri As Kigali kuri ubu.

Musubize