Mu nama yahuje aba motari  bibumbiye muri koperative COTAMOJU taliki ya 27 Gicurasi 2017  ikabera  mu kagari ka Juru, umurenge wa Gahini , mu karere ka Kayonza  igamije  kwigira hamwe ku ruhare rw’abamotari mu kwicungira umutekano bijyanye n’umwuga wabo ndetse n’ubufatanye bwabo n’izindi nzego hagamijwe kunoza imikorere, abamotari basabwe kurushaho kugira uruhare mu kubumbatira umutekano basanganywe.

DSC_0053
Photo/net

Ibi babisabwe na Assistant Inspector of Police(AIP) Viateur Kalinda,   uyobora sitasiyo ya Polisi ya Gahini  mu karere ka Kayonza.

Mu butumwa yatanze muri iyo nama, babwiwe ko umutekano ari inkingi ikomeye y’iterambere, abasaba kurwanya ikintu cyose cyahungabanya ituze n’iterambere ry’abatuye agace bakoreramo by’umwihariko, akarere ka Kayonza n’igihugu muri rusange.

 

Asaba  abo bamotari ko bafatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha no gushyikiriza inzego z’ubutabera uwo ari we wese babonaho ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Agira ati, “nta mutekano uriho, nta terambere ryashoboka, mukwiye kumenya abo mutwara,mwabona ari abantu bakemangwaho ubugizi bwa nabi  cyangwa ibyaha n’iyo byaba bito , mukabimenyesha inzego z’umutekano kuko kwirinda biruta kwivuza.”

Akomeza asaba  buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, bagafatanya n’ubuyobozi bwabo  mu kurinda icyahungabanya umutekano wabo cyangwa cyaba imbogamizi y’imigendekere myiza y’akazi kabo ka buri munsi.

Muri iyi nama kandi, yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge, bakubaha akazi kabo kandi bagafata neza ababagana ndetse nabo ubwabo bakarangwa n’isuku batibagiwe kubahiriza amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

Nyuma y’ibi biganiro, Munyaneza uyobora koperative yabo  akaba n’umwe mu bamotari bari bamaze guhabwa ibiganiro, yavuze ko abamotari bishimiye ibiganiro bahawe, bakaba bagiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi , kandi ko hagiye kwerekana impinduka nziza mu mikorere yabo ya buri munsi.

Musubize