Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Gicurasi, Itorero ADEPR ryabonye abayobozi bashya, basimbura abamaze iminsi batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyereza no gukoresha nabi umutungo w’iri torero.

Ni mu matora yabereye muri Dove Hotel ku Gisozi, aho Rev Pasiteri Ephrem Karuranga, akaba  ariwe watorewe kuba Umuvugizi Mukuru w’iri torero.

Mu nama yabaye mu muhezo w’itangazamakuru igateranira kuri Dove Hotel ku Gisozi abayirimo bagera kuri 60 barimo abashumba mu itorero ADEPR batoye ubuyobozi bushya buba busimbuye by’agateganyo abafunze barimo umuyobozi mukuru akaba n’umuvugizi wa ADEPR, umuvugizi wungirije, umubitsi wayo n’abandi. Uwatorewe  kuba ayoboye ADEPR ni Rev. Karuranga Ephraim.

Abagize inama y’ubutegetsi, abashumba mu turere n’indembo n’ababungirije n’abahagarariye Abakristo bose hamwe baje muri iyi nama bagera kuri 60. Abanyamakuru bahageze bahise babwirwa ko bayihejwemo. Barinjira barakinga.

Ku ngingo bari kwigaho hariho kureba ibibazo itorero ryabo ririmo ndetse no gutora Komite nyobozi iba isimbuye abafunze.

Karuranga asimbuye Bishop Jean Sibomana uherutuse gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda.Karuranga yari umushumba wungirije w’Itorero rya ADEPR mu rurembo rw’amajyaruguru.

Urutonde rw’abatowe baragajwe imbere na Rev. Karuranga Ephraim :

Umuvugizi Mukuru (umuyobozi) Rev. Karuranga Ephraim wari usanzwe ari umuyobozi wungirije mu Majyaruguru.

Umuvugizi wungirije ni Rev Karangwa John wari umuyobozi w’ururembo rwa ADEPR Uganda.

Umunyamabanga mukuru Pastoro Viateur Ruzibiza yakoreraga muri departement y’ivugabutumwa ashinzwe Urubyiruko, Isanamitima.

Ushinzwe imari watowe ni Aulerie Umuhoza usanzwe ari umukristo w’i Remera.

Umujyanama watowe ni Pastoro Patrick Nsengiyumva wari umuyobozi w’urubyiruko rwa ADEPR ku rwego rw’igihugu.

Aba batowe by’agateganyo ngo basoze manda yari isigajwe n’abafunze ubu, bakazageza mukwa gatandatu 2018.

ADEPR yakunze kuvugwamo ibibazo by’ubwumvikane buke cyane cyane hagati y’abayobozi bakuru n’abayoboke, biturutse ku mafaranga yishyuzwaga abayoboke yo kwishyura inguzanyo iryo torero ryatse muri banki ngo ryubake hotel.

Hageze ubwo havukamo igice cy’abakirisitu biyise ‘ Komisiyo Nzahuratorero’ ariko yamaganwa n’abari abayobozi.

 

Musubize