DSC_0320
Perezida wa PL, Donatille Mukabalisa usanzwe ari na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite, ubwo yatangizaga Kongere idasanzwe.

Kuri iki Cy’umweru tariki 04 Kamena 2017, abayoboke b’ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu, PL, ryateraniye muri Kongere y’Igihugu Idasanzwe, yagombaga gufatirwamo icyemezo ku birebana no gutanga umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa PL, Donatille Mukabalisa usanzwe ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite, aho muri iyi Kongere y’igihugu idasanzwe y’ishyaka PL, yari ifite ku murongo w’ibyigwa kwemeza burundu gahunda ya politiki y’imyaka irindwi (2017-2024) y’ishyaka PL, ariko ingingo ikomeye y’umunsi yari ‘Gufata icyemezo ku birebana no gutanga umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika.

DSC_0305

 Muri iyi kongere kandi, mu rwego rwo gusobanurira abanyamuryango amategeko n’amabwiriza agenga amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Kanama uyu mwaka, hari hatumiwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda wasobanuriye birambuye abayoboke b’ishyaka PL amategeko n’amabwiriza agenga aya matora ya Perezida wa Repubulika.

Ishyaka_rya_PL_ryateye_ikirenge_mu_cya_PSD_ku_mukandida_mu_matora_yumukuru_wigihugu_ya_20175
Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasobanuriye abarwanashyaka ba PL amategeko n’amabwiriza agenga amatora ya Perezida wa Repubulika.

Nk’uko byagenze ku munsi w’ejo ubwo habaga kongere y’ishyaka PSD, byari uguhitamo hagati yo kuba ishyaka ryatanga umukandida waryo wihariye cyangwa se abanyamuryango bakemera gushyigikira Perezida Paul Kagame usanzwe yiyamamaza binyuze mu muryango wa FPR Inkotanyi, akaba kugeza ubu muri uyu muryango harimo kuba amatora mu turere dutandukanye batora umukandida uzahagararira uyu muryango kandi ari we batora ngo ahagararire FPR Inkotanyi.

DSC_0310
Batazuyaje nyuma yo kuvuga ibigwi bya Perezida Paul Kagame, aba banyamuryango bateye ikirenge mu cya PSD maze bemeza ko mu matora y’umukuru w’igihugu bazashyigikira Paul Kagame, dore ko bivugira ko yabagejeje kuri byinshi ndetse nk’uko byanavuzwe na Perezida wa PL, nabo bafashe iya mbere basaba ko ingingo ya 101 ihinduka, dore ko yazitiraga Perezida Kagame kongera kwiyamamariza indi manda.

DSC_0314

Muri iyi kongere kandi hari hatumiwemo imitwe ya politiki yemewe ikorera mu gihugu, irimo FPR Inkotanyi, Green Party, PDC, PDI, PPC, PSD, P Imberakuri, PSP, PSR na UDPR.

Biteganyijwe ko amatora ya Perezida wa Repubulika azaba kuwa 3 Kanama ku bari mu mahanga no kuwa 4 Kanama ku bari imbere mu gihugu.

Photo: Hardy

Musubize