Cheikh Tiote wigeze gukinira ikipe ya Newcastle United yo mu bwongereza yitabye Imana nyuma yo kugwa igihumure ari mu myitozo mu ikipe ye ya Beijing Enterprises mu gihugu cy’ubushinwa.

4120E4FE00000578-4574012-image-a-90_1496676885081

Cheick Tiote w’imyaka 30 yerekeje mu Bushinwa mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, agiye gukinira ikipe ya Beijing Enterprises. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo yaje kugwa mu kibuga ubwo yari mu myitozo, ajyanwa kwa muganga ariko birangira ashizemo umwuka.

4120E50900000578-4574012-image-m-98_1496677521154

Tiote akaba yarageze muri NewCastle mu 2010, avuye muri Twente FC, ayikinira imyaka irindwi ya shampiyona, harimo itandatu muri Premier League.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Musubize