Minisitiri w’Umutungo kamere, Dr Vincent Biruta yasabye Abanyarwanda kubyaza umusaruro umutungo kamere batekereza n’ejo hazaza mu rwego rwo kurengera ibidukikije .

Minisitiri w’Umutungo kamere, Dr Vincent Biruta.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Kamena 2017 ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ibidukikije mu muhango wabereye mu Murenge wa Gashenyi ho mu Karere ka Gakenke,wabimburiwe n’umuganda wari ugamije kubungabunga indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima ku nkengero z’umugezi wa Base.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije ugamije gushishikariza isi yose cyane cyane  abafata  ibyemezo kwitabira ibikorwa bigamije  kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Muri uyu mwaka wa 2017, insanganyamatsiko ikaba igira iti“Duhuze Umuntu n’Ibidukikije, Ni byo Shingiro ry’Ubuzima/ Connecting People to Nature. “

Minisitiri Biruta yasabye buri muturarwanda kuzirikana isano kamere afitanye n’ibidukikije, n’akamaro k’umwihariko ibidukikije bifite mu buzima bwa muntu haba mu muco, imyidagaduro,umusaruro w’ibidutunga, ndetse ibyinshi muri byo tutabonera ikiguzi gikwiye, urugero nko kuduha umwuka mwiza duhumeka.

Kuri Biruta ngo guhuza umuturarwanda n’ibidukikije birasaba kubaka mu buryo burambye mu kubyaza umusaruro umutungo kamere abantu batekereza n’ejo hazaza, kubaka ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hashorwa imari mu bikorwa by’ubuhinzi bwita ku bidukikije birimo gufata neza ubutaka, gukoresha imbuto z’indobanure zihanganira ibihe by’amapfa, gufata amazi y’imvura no kuvomerera mu turere dukunze kwibasirwa n’izuba, gukoresha neza ingufu ,n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) Eng. Colette Ruhamya yasabye abaturage, by’umwihariko abanya Gakenke gufata neza ibikorwa byakozwe n’umushinga wa LVEMP II ufite intego zo kubungabunga Umugezi wa Base, baharanira ko biramba kandi bakabyaza inyungu imishinga batewemo inkunga ikabafasha kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.

Ruhamya
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Colette Ruhamya.

Uyu mushinga wibanda ku bikorwa byo kubungabunga umugezi wa Nyabarongo, ndetse no kubungabunga imisozi yegereye uwo mugezi, hakorwa amaterasi yikora buhoro buhoro (Progressive terraces). LVEMP II kandi yateye inkunga imishinga mito   iciriritse ibyara inyungu ijyanye n’ubworozi n’ubuhinzi ikorwa n’abagenerwabikorwa b’Umushinga.

Muri uyu muhango habayeho no guhemba abanyashuri batsinze amarushanwa ajyanye no kurengera ibidukikije.Muri ayo marushanwa harimo guhimba indirimbo, imivugo..

Habaye n’imurikabikorwa rishimangira guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, guhanga udushya mu kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Musubize