Ibi byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye uyu munsi ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango  aho bimenyerewe ko buri mwaka tariki ya 16 Kamena hizihizwa Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, ugakomatanywa, n’Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.

1496925401

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Judith Uwizeye yavuze ko Leta igiye guhagurukira abantu bose bagikoresha imirimo mibi abana bato irimo  y’uburobyi mu bwato, imirimo isaba abana kwikorera imitwaro irenze imbaraga zabo, imirimo ishora abana  mu buraya ndetse n’indi mirimo yose itemewe gukorwa n’umwana uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

Yagize ati:” Leta yashyizeho amategeko arengera abana kudakoreshwa imirimo mibi ndetse igena n’ibihano, aho bikigaragara ko abana bakoreshwa iyi mirimo yose twavuze, tugiye kubihagurukira ni biba ngombwa dukaze ibihano mu rwego rwo kurengera abana b’abanyarwanda.”

Yakomeje anenga ababyeyi bagikoresha abana bato imirimo ivunanye ndetse anasaba inzego zibanze gutanga amakuru y’aho iki kibazo kikigaragara mu rwego rwo kubirwanya dore ko mu mibare iherutse gutangazwa mu ibarura rya EICV ryerekanye ko abana 146,386 bakoreshwa imirimo mibi, ndetse no mwaka wa 2015 mu bushakashatsi bwakozwe na CLADHO mu turere 15 ku bakozi bo mu rugo, bwagaragaje ko mu bakozi bo mu rugo 2,480 babajijwe 6.3% bari abana bari hagati y’imyaka 6 na 15.

Umunsi w’umwana w’umunyafurika uzizihizwa ku rwego rw’igihugu taliki ya 16 Kamena mu Kerere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama aho insanganyamatsiko izaba igira iti:” Turengere umwana , dusigasira ibyagezweho”.

 

 

 

Musubize