Abdullah Al-Omari,Umunyabugeni ubarizwa muri reta zunze ubumwe bw’abarabu wo mu gihugu cya Siriya, yamuritse igishushanyo cyerekana abayobozi batandukanye uko bari kuba bameze iyo baza kuba impunzi.

arton271

Ese wibaza uwahoze ari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron cyangwa se Donald Trump wa USA, iyo baza kuba ari inzererezi zo k’umuhanda, uko bari kuba basa? Ese wa kurura ute isura ya Kim John-Un perezida wa Korea y’amajyaruguru ujegeje isi muri iki gihe, uramutse umubonye agenda n’ibirenge nta nkweto yambaye amavunja amurembeje ari impunzi.

Abdullah Al-Omari wahanze kino gishushanyo cyibajijweho na benshi, yagize icyo atangaza agira ati:”nashatse kwibaza uko bano banyembaraga b’abayobozi bayoboye ibihugu bikomeye Ku isi, uko bari kuza kuba bameze, igihe nabo bari kuba bari munsi y’ibirenge n’inkweto zacu”.

Yongeyeho ati:”nagize umujinya bihambaye muri ngewe, nshaka kwerekana ukwihorera kuri m’umutima wanjye nkoresheje igishushanyo”.

Omari, kubwe abona ko nta muntu wari kubaha n’ikiganza iyo bataza kuba bari k’umwanya bicayeho, agahamya ko nta numwe ufite uburanga burenze na gato impunzi ziri mu marira hirya no hino Ku Isi.

Abaperezida yagaragaje kuri iki gishushanyo ni:

 

Donald Trump perezida wa USA
Angela Merkel uyobora ubudage
Bashar Al hasad wa Siriya
. Kim John-Un wa Korea y’amajyaruguru.
.David Cameron wahoze ari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza
.Francois hollande na Nicola sarkozy bahoze bayobora Ubufaransa
Vladimir Putin perezida w’Uburusiya
tr_9
Barack Obama wahoze ari perezida wa USA

Musubize