Florentine Perez wagiriwe icyizere cyo kuba perezida wa Real Madrid kugeza muri 2021 yavuze ko Messi ari umukinnyi mwiza ndetse byari kumushimisha cyane iyo Real Madrid iza kuba yaramusinyishije akiri muto, muri make ibi bikaba bikubiye mu kiganiro uyu mugabo yagiranye n’ikinyamakuru Onda Cero.

index

Nyuma y’uko Perez atangaje aya magambo haribazwa niba uyu mugabo ashobora gukora ibitangaza nyuma yo kugirirwa icyizere cyo kongera kuyobora Real Madrid kugeza muri 2021, agakuri Messi mu ikipe y’umukeba akamuzana mu ikipe y’ibwami.

Perez yavuze ko byari kuba ari amahirwe akomeye iyo Real Madrid itanga Barcelona kubona uyu munya Argentine umaze kwemeza isi yose ko azi guconga ruhago dore ko kugeza ubu ariwe wenyine umaze gutwara Ballon d’or 5 akaba yarageze mu ikipe ya FC Barcelona afite imyaka 13 gusa.

Nibyo rwose ikipe ya Real Madrid yari kwishima iyo tubona umukinnyi Messi gusa yari mu ikipe y’abato ya Barcelona niyo mpamvu bitashobotse.” Florentino Perez aganira n’ikinyamakuru Onda Cero.

Aya magambo kandi icyatumye asa n’akoze ku mitima ya benshi haravugwa ko kwaba ari uguca amarenga ko ikipe ya Real Madrid yaba yarakomeje kunanirwa kumvikana na kizigenza wayo Cristiano Ronaldo ukomeje gukurikiranwaho kunyereza imisoro akanashinja Real Madrid kutamushyigikira ngo ave muri ibi bibazo.

35cc0223f64b1d506c6436014d2188e1

Benshi bakaba bemeza rero ko Perez yaba yatangije igisa no kureshya Messi kugira ngo abe yaza gukinira Real Madrid igihe ibya Cristiano byakomeza kuba agatereranzamba bikagera naho Real Madrid ishobora guhitamo gutandukana nawe.

Musubize