Abayobozi bo kuruhande rw’uRwada no kuruhande rw’uBurundi ntibavuga rumwe ku gitero cyagabwe mu Karere Ka Rusizi tarIki ya 20 Kamena 2017.

79505318

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2017, abantu batatu bitwaje intwaro bateye abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama, mu mu Kagari ka Ryankana, Mudugudu wa Ruhwa. Abo bagizi  ba nabi bishe umuntu umwe abandi umunani barakomereka.

Lt-Col-René-Ngendahimana

Lt Col Ngendahimana umuvugizi w’ingabo z’uRwanda  muri iri tangazo, yatangaje ko iperereza ryatangiye kugirango, aba bagizi ba nabi bamenyekane bazaryozwe ubu bwicanyi.

CxiO6ejXEAAZESc

Umuvugizi w’igiporisi cy’u Burundi Nkurukiye Pierre mu itangazo rigenewe abanyamakuru aremeza ko  Abasirikare b’u Rwanda bashimuse umugabo w’umurundi witwa Ndayikegurukiye Jackson w’imyaka 35 wari urimo kuroba mu mugezi  wa Ruhwa ku mupaka w’u Rwanda n’uBurundi.

2b8a2c6fdc635ecfa9f645cbf694d5

Mukiganiro n’abanyamakuru kibaye Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame, nyuma yo gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye mu matora y’Umukuru w’igihugu yagarutse kuri kibazo  yagize ati “Sinibwira ko bizasubira kabiri, gatatu, nta buryo bwo kugikemura cyangwa uwabiteye atarumva ko bidakwiye.

Amakuru dufite ubu byaturutse hanze Hari Abanyarwanda bakoranye n’abo baturutse hanze gutera ibibazo, bateye grenade barashe abantu hari abakomeretse  hari abapfuye hari n’abafashwe babigizemo uruhare. Turacyakurikirana neza kugira ngo tumenye ukuri kwabyo.”

Musubize