Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 kamena nibwo abayobozi n’abakozi baAirtel bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Mukarange mu gikorwa cy’umuganda b’anafasha kuremera umuryango utishoboye.

IMG_1228

Barangajwe imbere n’umuyobozi mukuru wa airtel Michael  Adjei abakozi ba airtel Rwanda bifatanyije n’abaturage bo mu kagali ka mburabuturo umurenge wamukarange akarere ka kayonza mu  bikorwa byo kubakira inzu umuryango wa Murasira Eugene  warusanzwe uba munzu ntoya yasenyutse, no gutanga amabati ku miryango irenga 25 azifashishwa mu gusakara ubwiherero

murasira Eugene  wimyaka 59 wubakiwe inzu nakanyamuneza yagize ati: igikorwa nkorewe na airtel nacyakiriye neza ndumva binshimishije kuko aho naringeze hari habi, mu buzima busanzwe ibitekerezo byange byari byinshi numvaga meze nk’umusazi ubusanzwe aho narintuye inzu yari yaraguye imeze nabi, none ubu ndumva mu buzima bwange ari ubw’ambere nishimye kubera igikorwa nkorewe na airtel cyo kunyubakira.

DSC_0202

DSC_0251

Uyumuryango warusanzwe ubamunzu ishaje aho bayibagamo n’umugore we abana be 9 n’abuzukuru 4

Uyu muganda wari witabiriwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myizay’abaturage Harerimana  jean damascene ndetse n’intumwa yarubanda ukaba wanatangiwemo amabati k’ubaturage aho azifashishwa mu gusakara ubwiherero bw’abaturage butari busakaye.

Muri iki gikorwa hakaba hanatanzwe ibikoresho by’ishuri kukigo cy’incuke ibikoresho bizajya byifashishwa n’abana  mu myigire yabo ya buri munsi.

Mu ijambo rye  umuyobozi wa airtel Michael  Adjei yagize ati:twishimiye kuba hano mukarere ka kayonza muri ikigikorwa cy’umuganda arinako twaje kuremera bamwe mubaturage batishoboye kandi tukazanakomeza ibikorwa byo gufasha abatishoboye tubakura mu bwigunge dutanga ibikenewe kugira ngo abaturage bakomeze kubahoneza no gutura heza tubaha ibyifashishwa kugira ngo ibyo mvuze hejuru bigerweho tukaba tubizeza ko ubufatanye bwa airtel n’abaturage buzakomeza kubaho igihe cyose.

DSC_0278

Tubibutse ko airtel isanzwe igira ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye mu Rwanda hose.

DSC_0236

DSC_0271

DSC_0306

DSC_0316

 

Musubize