Pte Ishimwe Claude na Pte Nshimiyumukiza baraye bakatiwe n’urukiki rwa gisirikare igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 mu gihe urubanza rwabo ruzakomeza ku buranishwa mu mizi. Aba bagabo bombi bakaba bakurikiranywe urupfu rwa Yvan Ntivuguruzwa wishwe mu kwezi kwa gatanu I Gikondo SGM aho aba bombi bavugwaho kuba barafatanyije iki cyaha ubwo yaraswaga.

Uru rubanza rwabereye mu cyumba cy’amashuri abanza ya Mburabuturo hafi y’ahabereye ubu bwicanyi.

abasirikare-10

Kimwe n’ubushize, muri iki gitondo abantu bari benshi aba basirikare nabo bazanywe gusomerwa, umucamanza asoma urubanza ahagana saa tatu z’igitondo.

Nk’uko byemejwe, Urukiko rwavuze ko kimwe mu byaha baregwa harimo icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi kandi gihanishwa hejuru y’imyaka ibiri.

Iyi ngingo ya 96 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha niyo yashingiweho bakatirwa umucamanza ategeka ko  batarekurwa ngo bakurikiranwe bari hanze,
Ntabwo Urukiko rwatangaje igihe kuburanisha mu mizi aba basirikare bizabera, hagiye gukomeza iperereza.

Aba basirikare bombi baregwa ibyaha bitanu; Ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubwambuzi bukoresheje  ikiboko, ubugande, kurasa nta tegeko no konona ikintu cy’undi ku bw’inabi.

Mu iburanisha ryabanjirije iri ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Pte Claude Ishimwe yemeye ibyaha byose aregwa uko ari bitanu naho mugenzi we yemera icyaha cy’ubufatanyacyaha gusa.

Nanone kando Claudine Umuhoza umugore wa Ivan Ntivuguruzwa wishwe n’aba basirikare yavuze ko nubwo umugabo we atagaruka ngo kuba abamwiciye baburanishirizwa mu ruhame ari ikintu kiza. Kandi ngo yizeye ko hazabaho ubutabera abakoze ibyaba bakabihanirwa.

Musubize