Kuri uyu wa kabiri nibwo airtel ifatanyije na  Rg consultants bemeranyije gufatanya mu bitaramo bya Kigali jazz junction mu gihe cy’umwaka aho batangiriye k’umuhanzi  kidumu kibido kibuganizo wongereyeho gipine  kuri uyu wa kabiri  uyu muhanzi nibwo  yahise agirana ikiganiro  nitangaza makuru.

DSC_0569

 Umuyobozi ushizwe kumenyakanisha ibikorwa bya Airtel yasobanuye ko gutera inkunga Kigali jazz junction ari uburyo bwo kugirango umuziki ukomeza kuzamuka mu Rwanda bafatanyije na RG Consultants

DSC_0525

avuga kubyerekeye igitaramo agiye gukorera mu Rwanda Umuhanzi kidumu  akaba yongeye kugaruka kumateka ye hano mu Rwanda  ko yakoze igitaramo bwa mbere muri 2003 akorana na lucky dub na alpha Brondi avugako kuri we ari umunyarwanda w’umurundi.

Abajijwe itandukaniro ry’iki gitaramo n’ibindi yakoze yasubije ko ari umwihariko ko noneho indirimbo ze ziri mu njyana ya jazz.

abajijwe ko bamushinja ko ari muri opposition na leta ya nkurunziza bikaba ntangaruka byamugiraho kugitaramo cye yasubije ko kuri we ntakibazo abibonamo kuba yavuganira ibihugu by’urwanda n’uburundi ko bigomba kubana neza nki bibanyi kuva cyera.

DSC_0539

abajijwe kumpamvu atazanye band ye yasobanuye ko Jazz junction yamwijeje ko band yabo ariyo izamukorera indirimbo ze mu njyana ya jazz . Abajijwe inama yagira abakiri bato

yavuzeko ko kera bakoraga arukwishimisha ntamafaranga yararimo ariko uyumunsi amasosiyete yakangukiye no gukorana na bahanzi cyane, kandi nanone yavuze ko kubera ikoranabuhanga byoroshye gukora umuziki ukamenyekana vuba vuba kwisi.

DSC_0564

abajijwe Yuko ashobora kuba umunyaporitike yavuzeko yabigerageje ariko yasanze Atari ibintu bye  ati muri 2005 yagerageje kwiyamariza kuba umu depite aza gusanga atabishobora.

Airtel ikaba yavuze ko izakomeza gukorana na Rg consultants muri ibi bitaramo bya Kigali jazz junction mu gihe cy’umwaka ushobora no kongerwa.

DSC_0560

Musubize