Abakecuru n’abasaza bagera ku 100 bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi, bo mu karere ka Huye bahawe amacumbi yo kubamo arimo ibyangombwa byose nkenerwa.

08f663e268bba4844b5a2a4488016f4d

Ubwo yari amaze gutaha ku mugaragaro izo nzu, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yabashimiye ubwitange bwabo no kwihangana, avuga ko u Rwanda ruzakomeza kubabera umuryango.

Mu mudugudu uherereye mu Kagali ka Bukomeye mu murenge wa  Mukura, niho Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame ari kumwe n’abagize umuryango Unity Club Intwararumuri  n’abafatanyabikorwa babo, bashyikirije incike za Jenocide zigera kuri 75 inzu bubakiwe.

9504e89a8c44c68617e4248c8fabe9e0

Inyubako yiswe Impinganzima Hostel yubatswe mu gihe cy’ amezi 10, nyuma y’ igitekerezo cyagizwe n’ abagize umuryango Unity Club, ikaba yaruzuye itwaye asaga miliyoni 406 z’ amafaranga y’ u Rwanda. Iyi nzu igenewe kwakira incike zigera ku 100. Ahubatswe iyi nyubako hari hasanzwe indi yabagamo incike zigera kuri 15.

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, akaba n’ umuyobozi mukuru w’ umuryango Unity Club Intwararumuri yashimiye incike ukwihangana zagize nyuma yo kubura ababo muri Genocide yakorewe Abatutsi.

firsta4189

Umuryango w’ abapfakazi ba Jenocide AVEGA Agahozo uvuga ko mu gihugu habaruwe incike za Jenocide zigera kuri 869. Muri bo abageze mu zabukuru bagera ku 162 bamaze gushyirwa mu nyubako yabubakiwe yahawe izina ry’ Impinganzima naho abagera  kuri 24 bategereje kuyahabwa.

Mu gufasha incike za Jenocide kugira imibereho myiza, uretse inyubako zirimo ibyangombwa binyuranye bashyikirijwe, bahawe kdi inkoko zigera ku 1,000 zitera amagi zizabafasha mu birebana n’ imirire, n’ibindi bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Musubize