Nk’uko byaraye bitangajwe n’Umugi wa Kigali, inyubako yakoreragamo Top Tower Hotel ubu yatangiye gushyirwa hasi.

c3eb8aa7-b7ae-4387-8cf0-7f0d0136db47

Batangiye bavana ibirahure n’inzugi kuri iyi nyubako ya ‘etages’ zigera kuri eshanu. Iri gusenywa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy’umugi wa Kigali.

c214f3ed-2b58-474f-b0aa-1da59d0afe11

Aka gace yubatsemo ka Kimihurura ngo kagomba kubakwamo inyubako zigezweho z’ubucuruzi.

Ni hafi y’ahubatse imiturirwa ya Kigali Heights, ahahoze Kigali Business Center naho ubu hari kubakwa imiturirwa miremire n’izindu nyubako ndende z’ubucuruzi ziri kubakwa hano.

Abantu bagera muri 40 ni bo bari mu mirimo yo gusenya iyi nyubako.

Abandi bagera muri 30 nabo bicaye mu mbuga y’iyi nyubako bategereje ko bahabwa akazi muri iyi mirimo yo gusenya.

Benshi mu bari gusenya bari ku gice cyo hasi aho bari gukuraho amabuye yubatse imbuga y’iyi nyubako. Aya mabuye ari gukurwaho neza ku buryo ashobora kuzongera gukoreshwa. Ibirahure byo ku gice kireba mu muhanda byose byamaze kuvanwa ku nzu.

Bimwe mu bikoresho byari bigize iyi nzu, nk’inzugi z’imbaho zakuweho neza. Umunyamakuru w’Umuseke ahageze hari imodoka iri gutwara bimwe muri ibi bikoresho byakuweho.

Mu 2015 iyi nyubako yakorewe ubugenzuzi bw’uko ikomeye, iyi nzu ntiyabonye icyemezo ko yujuje ubukomere busabwa nibwo nyuma yahise ihagarikwa gukorerwamo imirimo iyo ariyo yose na Hotel Top Tower yakoreragamo irafunga.

Umunyamakuru w’Umuseke uri aho iyi nzu iri gusenywa aravuga ko imirimo yatangiye kare cyane cyangwa se mu ijoro agereranyije n’aho ubu igeze isenywa.

Musubize