Ruhango – Ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza Paul Kagame yavuze ko agendeye ku baturage barenga miliyoni enye (4 000 000) basabye ko Itegeko Nshinga rihinduka ndetse bakanatora ‘Yego’ muri Kamarampaka, ngo bigaragaza ko ikizava mu matora kizwi, kandi ngo ‘uwo birya umutwe bimumene umutwe’.

4060058181341455208-account_id=2-a2016

Perezida Paul Kagame atangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku ivuko mu Karere ka Ruhango. Uyu munsi ibikorwa byo kwiyamamaza arabisoreza mu Karere ka Nyanza.

Paul Kagame yamaze kugera ku kibuga kiri mu Mudugudu wa Kibingo, Akagari ka Munini, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango aho yakiriwe n’abaturage benshi cyane.

Kagame yabwiye abaturage bagera ku bihumbi 100 (imibare ya RPF) ko kuba ibtangazamakuru bivuga ko aya matora nta matora ayarimo kuko ikizayavamo kizwi, ngo ahubwo we bimushimisha kuba ikizavamo kizwi.

Ati “Kumenya ikizava mu matora ntabwo ari bibi. Uwavugako atabizi yaba abeshya. Ikizava mu matora cyamenyekanye muri Referendum (Kamarampaka) yabaye mu Ukuboza 2015. Naje hano kubabaza niba inzira twatangiye muri Referendum tukiyikomeje.”

Ikindi Kagame yavuze kigaragaza ko azatsinda amatora, ngo ni imitwe ya umunani (8) Politike yiyunze na RPF-Inkotanyi, ndetse aranayishimira by’umwihariko, ababwira ko ‘Bahisemo neza’.

Kagame yabwiye abaturage ko agiye kongera ibikorwaremezo nk’imihanda kugira ngo abantu barusheho guhahirana, ndetse avuga ko azaharanira ko buri muryango ugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.

Musubize