ACP Theos Badege yemeje aya makuru y’uko Meya w’akarere ka Rubavu Bwana Sinamenye Jeremie ndeste n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze muri Nyaruguru ,bafunzwe bakekwaho kubangamira ibikorwa byo kwiyamamaza kwa bamwe mu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko aba bayobozi bagiye babuza bakanangisha abaturage kujya aho bamwe mu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu babaga bari kwiyamamariza.

ACP Theos Badege avuga ko iyo myitwarire ari mibi kuko abiyamamaza babifitiye uburenganzira, ndetse n’abaturage bakagira uburenganzira bwo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida bose.

Badege yavuze ko aba bayobozi babaye bafunzwe kugirango batabangamira iperereza

Abanyamakuru babajije Polisi abakandida babangamiwe n’abayobozi bababangamiye,Polisi yirinze gutangaza amazina y’abakandida babangamiwe ahubwo ivuga abayobozi.

Abo bakandida babangamiwe ngo baregeye Polisi. Bareze bavuga ko babangamiwe n’ubuyobozi no mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga, no mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara, aha na ho Polisi ngo ikaba iri kuhakora iperereza.

Polisi nubwo yanze kwerura ngo itangaze amazina y’uwabangamiwe mu kwiyamamaza kwe birashoboka ko yaba ari umukandida w’ishyaka Green party Dr Frank Habineza na Fillipe Mpayimana kuko Kagame atarajya kwiyamamaza muri aka karere.

Aba bombi baramutse bahamwe n’ibyaha bakurikiranyweho ngo bahanishwa ingingo ya 558 yo mu Gitabo cy’Amategeko Mpanabyaha, ibateganyiriza igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’ibiri, n’ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 3.

Sinamenye Jeremie yaramaze k’ubuyobozi bw’aka karere igihe kitarenze umwaka n’igice nyuma yo gusimbura Bahame Hassan nawe wavuyeho  anyuzwa imbere y’ubutabera

Nshungu Raoul

Musubize