Muri iyi minsi abafite aho bahuriye na Ruhago mu Rwanda barajwe ishinga no gushaka umuyobozi mushya wayobora Ferwafa,mu myaka 4.

degaule

Iri mbere,mu bamaze kugararagaza  ubushake bwo guhatanira uyu mwanya harimo na Bwana Nzamwita Vincent De gaule,Perezida wa FERWAFA ubu, umuntu yasubira inyuma akareba niba uyu mugabo ibyo yasezeranyije abanyarwanda n’abakunzi ba Ruhago yarabibakoreye akaba ari nayo mpamvu yatuma abakunzi ba Ruhago bamuha amahirwe yo kongera kuyobora FERWAFA.

maroc ferwafa

Kuva Tariki ya 04/05/2014  kugeza uyu munsi umuntu asubije amaso inyuma hari aho umupira w’u Rwanda wavuye hari naho wageze aha twavuga haba ku bakinnyi, abasifuzi abaganga ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye na Ruhago mu Rwanda.

Ku ngoma ya De gaule u Rwanda  rwakiriye amarushanwa ya CHAN,aha usibye Ruhago n’igihugu cyungukiye muri iki gikorwa kuko abantu bitabiriye iri rushanwa ryabereye hano mu Rwanda muri 2016 basigiye igihugu amafaranga menshi.

Ku ngoma ya De gaule  abakinnyi b’u Rwanda bagiye gukina mu makipe yo hanze ku bwinshi,aribwo abakinnyi nka Mugiraneza jean Baptiste,abakinnyi nka Iranzi Jean Claude,Rachid Kalisa n’abandi bagiye gukina hanze bakurikiranye, ibi bigatuma n’ikipe y’igihugu ihungukira kuko aba bakinnyi iyo baje gukinira ikipe y’igihugu ubunararibonye bavana hanze bufasha Amavubi.

blaise

Ushobora kwibaza uti aba bagiye kubera ubuhanga bwabo yego,ariko bigendanye na politiki nziza ya De gaule aho yahoraga akangurira amakipe guha amahirwe abana babanyarwanda byatumye amakipe abiha agaciro n’abakinnyi babyungukiramo.

Nyuma yo kubona amafaranga y’umuterankunga wa Shampiyona ariwe AZAM ,abenshi bumvaga ko bireba ikiciro cya mbere gusa ariko De gaule ku bw’urukundo n’iterambere rya Ruhago yanze ibisa no kwiharira ubu aya mafaranga asaranganywa ibyiciro byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda.

chan

Ku ngoma ya De gaule nubwo  igikorwa cyari cyatagiye n’abamubanjirije mu boyobozi gusa yaragikoeje agishyiramo imbaraga abakinnyi bari baravunitse bakabura uburyo bwo kwivuza bagiye bajyanwa hanze bakavurwa urugero ni nka Itangishaka Blaise,Manzi Thierry n’abandi

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda Ruhago yagize abatoza bari ku rwego ruhanitse dore ko ubu mu Rwanda abatoza barenga 13 bafite impamyabushobozi yo ku rwego rwa A ya CAF.

Nyuma y’ibi twavuze haruguru hari n’ibindi nko kuba Ruhago yo mu Rwanda yaragiye igirana ubufatanye nandi mashyirahamwe ya Ruhago mu bihugu byo hanze nka Maroc n’Ubudage,ikigaragara n’uko Nzamwita Vincent De gaule hari icyo yamariye Ruhago Nyarwanda ahubwo wenda igihe kikaba cyaramubanye gito buri muntu wese ukurikiranira hafi Ruhago arabibona.

Twavuga nkibikorwa byo kubaka Hotel yinyenyeri  5 izaza yakira amakipe ari mu myiteguro ya marushanwa nkicyo nigkorwa gikomeye yazanye mu gufasha leta ku mafaranga yatanga mu gucumbikira makipe .

 

Musubize