Amakuru yabyutse acicikana avuga ko Diane Rwigara yatawe muri yombi we n’abagize umuryango we baba mu Rwanda, polisi imaze kuyanyomoza.

DSC_0770

Polisi iravuga ko itabataye muri yombi, gusa ikemera ko yasatse urugo rwabo mu bikorwa by’iperereza irimo gukora.

Capture

Ni iperereza ku byaha byo kunyereza imisoro no gukoresha inyandiko mpimbano, nk’uko Polisi yabitangaje kuri Twitter.

Yagize iti “Ikompanyi y’ umuryango wa Rwigara irakekwaho ibyaha byo kunyereza imisoro. Diane Rwigara arakekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ahimba imikono ubwo yatangaga kandidature ku mwanya w’umukuru w’igihugu.”

Ishyaka rya PS-Imberakuri ryigeze gutangaza ko rizajyana mu butabera Diane Rwigara kuko ngo yahimbye imikono y’abanyamuryango baryo.

Ni nyuma y’aho Komisiyo y’Amatora ivuze ko uyu mukobwa w’imyaka 35 yahimbye imikono y’abantu 34, barimo n’abapfuye.

Ibi byatumye atemererwa gukomeza urugendo rwo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, gusa we akavuga ko iyo mikono atayihimbye.

Diane Rwigara ni umukobwa w’umunyemari Assinapol Rwigara waguye mu mpanuka y’imodoka mu ntangiriro za Gashyantare 2015.

Ntabwo turabasha kubona amakuru arambuye ku inyerezwa ry’imisoro rivugwa kuri kompanyi ya ba Diane.

Musubize