Amakuru atugeze  nuko umukinnyi wa Rayon Mutuyimana Everiste yitabye imana.

1486716249__dsc9008

mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Nzeri 2017, nk’uko yabitangarijwe na Gakwaya Olivier.

Mutuyimana ni Umunyarwanda wavutse ku ya 7 Gicurasi 1988. Yari amaze umwaka muri Rayon Sports, ikipe yagezemo muri Kanama 2016 avuye muri Sofapaka yo muri Kenya.

Umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Lomami Marcel aganira na RuhagoYacu atangaje ko uyu muzamu yitabye Imana muri iki gitondo, akaba ri inkuru mbi bamenye bagiye gukora imyitozo.

” Evariste Yajyaga agira uburwayi butunguranye, akamererwa nabi cyane. Byaherukaga ubwo twajyaga i Dar Es Salaam, nibwo yaje kuremba bikomeye biba ngombwa ko n’indege yari izamutse bayisubiza hasi, aza kwitabwaho n’abaganga arakira icyo gihe.” Marcel Lomami aganira na RuhagoYacu.

Musubize