Komisiyo y’amatora yongeye gushinjwa gukorana na bamwe mu banyapolitiki muri leta ya perezidauhuru Kenyatta.

79f29276a2233846e497c8195c8160

Bifashishije ubutumwa bwo ku rukuta rwa watsapp ihuriro ry ;amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi NASA rivuga ko bamwe mu bakozi b’iyi komisiyo bakoranye bya hafi n’abashyigikiiye uhuru Kenya,ibyo baheraho basaba ko komisiyo y’amatora yahindurwa.

Icyakora Roselyn Akombe umwe mu batungwa agatoki ,akaba komiseri wa komisiyo 
Roselyn Akombe komiseri wa komisiyo y’amatora ni umwe mu bashinjwa gukorana bya hafi na bamwe mu banyapolitiki bo muri leta ya uhuru Kenyatta.

Ikinyamakuru the daily nation cyandikirwa muri iki gihugu cyanditse ko ibi byagaragariye mu butumwa bwasakaye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa whatsapp bigaragaza ibiganiro uyu mukomiseri yagiranye na bamwe mu mu banyapolitiki bashyigikiye uhuru Kenyatta.

Icyakora ubu butumwa bwa watsapp ntibwashyizwe ahagaragara n’iiki kinyamakuru ,daily nation.

Benshi mu bashigikiye raila odinga uhanganye na perezida uhuru Kenyatta mu matora y’umukuru w’igihugu bifashishije ubu butumwa bemeza ko bishoboka ko uyu mukomiseri yatangiye gukorana bya hafi n’uruhande rwa perezida Kenyatta ibyavuyemo kwibwa amajwi mu matora aherutse guteshwa agaciro.

Aba bahera aha basaba urukiko rw’ikirenga guhindura abagize komisiyo y’amatora bose. Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi NASA kandi ryemeza ko mu gihe komisiyo y’amatora itahindurwa bishoboka ko bakongera bakiba amajwi mu matora ari imbere.

Raila Odinga aherutse gutangaza ko atazitabira ayo matora mu gihe abakozi ba Komisiyo y’amatora bazaba batarasimbuzwa. Uhuru Kenyatta aherutse kuvuga ko umwanzuro wakozwe n’Urukiko rw’IKirenga ari uguhirika ubutegetsi bikozwe n’ubutabera. Komiseri wa komisiyo y’amatora Roselyn Akombe washinjwe iki cyaha yemeza ko ibi ari ibinyoma.

Komiseri Roselyn yemeza cyane ko ari abamwinjiriye ku rukuta rwe. Yifashishije urugero rw’indi nshuro yigeze kubeshyarwa ibi ,uyu mukomiseri yemeje ko hakwiye iperereza hakamenyekana uwakoze .

Komiseri Roselyn yemeza ko hari impamvu za politiki zibyihishe inyuma. Icyakora ku rundi ruhandr mu mpera z’icyumeru gishize ubushinjacyaha bukuru bw’iki gihugu bwategetse ko Komisiyo y’amatora ikorwaho iperereza. Televiziyo yomuri quatar ivugako iri iprerereza rigamije kugaragaza inkomoko y’amakosa yakozwe na Komisiyo y’amatora bigatuma amatora ya Perezida ateshwa agaciro.

Urukiko rukuru ruherutse gutesha agaciro ibyavuye mu matora ya Perezida yabaye tariki 8 Kanama 2017 ruvuga amakosa yagaragayemo. Ni amatora yari yatsinzwe na perezida Uhuru Kenyatta usanzwe ayobora igihugu ari we watsinze amatora ku majwi 54 % naho Raila Odinga akagira 44 %.

Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko amatora akorwa mu minsi itarenze 60. Komisiyo y’amatora iherutse gutangaza ko amatora azaba tariki 26 Ukwakira 2017 mu gihe mbere yari yayashyize tariki 17 Ukwakira. Ikinyamakuru the daily nation kivuag ko kuri ubu muri Kenya hari umwuka w’ubwoba kuko umwuka wa politiki muri Kenya ushobora guteza imvururu nk’izakurikiye amatora mu mwaka wa 2007, ubwo abasaga igihumbi bahasigaga ubuzima.


Warning: A non-numeric value encountered in /domains/ibiyagabigari.com/DEFAULT/wp-content/themes/Newspaper/includes/wp_booster/td_block.php on line 352

Musubize