Raporo y’ indorerezi za Loni iherutse gushyirwa ahabona, yemeje ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni agurisha intwaro Leta ya Sudani y’ Epfo.

M7-2

Izi ndorerezi zatangaje ko ku itariki ya 29 Kanama 2017, hari indege nini cyane ipakira imizigo yo mu bwoko bwa Cargo yapakiye amatoni 31 y’ intwaro n’ amasasu yahagurutse Entebbe igwa i Juba.

Iyi ndege yari ipakiyemo imbunda zo mu bwoko bwa AK-47, amasasu yayo ndetse n’ ibyuma bya gisirikare bikoreshwa ku ntambara.

Amakuru atangwa n’ izi ndorerezi yemeza kandi ko izi ntwaro zishobora kuba zaroherejwe n’ umuntu wari wibereye mu gihugu cya Bulgaria ku mugabane w’ i Burayi nk’ uko tubikesha The Eastafricane

 

Ibi bishinjwa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bikubiye muri raporo igizwe n’ impapuro 35 yashyikirijwe Akanama k’ Umutekano ka  Loni. Si ibyo gusa, kuko muri iyi raporo hagaragajwemo ko Uganda ari bwo buhungiro bwa nyuma bwa Salva Kiir ngo akaba ari nabyo bimutera umurindi wo gukomeza kurwana aho gushyira ingufu mu biganiro by’ amahoro.

Ikindi kandi ko amabuye y’ agaciro nka teck n’ izahabu bicukurirwa muri Sudani y’ Epfo bicururizwa i Kampala muri Uganda. Abakurikiranira hafi politiki yo muri Sudani y’ Epfo basanga umutungo karemano w’ iki gihugu utuma ibihugu bifitanye imbibi nka Uganda na Ethiopia bihangana hagati yabyo ku buryo buri kimwe kiba cyifuza kuyobora akarere.

N’ubwo  bivugwa ko abarwanya Kiir bafite ibibazo byo kubona intwaro , we ashyira mu majwi Perezida Omar al-Bashir ko ari we ufasha mu bya gisirikare abarwanyi ba Riek Machar.

Kugeza magingo aya, indorerezi za Loni zimaze igihe kinini zikorera muri Sudani y’ Epfo zavuze ko ingabo za Leta zibangamira imibereho y’ abaturage kubera y’ uko zanga ko ibiryo bibageraho cyane cyane abaherereye mu gace ka Bagari mu Majyaruguru y’ iki gihugu.

Hagati ya Mutarama na Nzeli 2017, iki kibazo cy’ inzara kimaze guhitana abantu 164 barimo abana bato n’ abakuze cyane.  Nubwo bimeze bitya, Yoweri Museveni niwe ugaragara cyane kuko yagiye anakoresha imbaraga mu rwego rwo kunga ishyaka  SPLM yamaze gucikamo ibice 3.

 

Kenya nayo yashakaga kwigaragaza muri Sudani y’ Epfo ariko yagiye icika intege bitewe n’ ibihe bikomeye iki gihugu cyagiye gicamo byiganjemo amatora ya Perezida wa Repubulika.

Sudani y’ Epfo yakomeje guhura n’ ibibazo by’ ingutu by’ intambara kuva muri 2013 ubwo Kiir yavugaga ko Riek wahoze amwungirije yashatse kumuhirika ku butegetsi.

Abantu basaga miliyoni nibo bamaze kugwa muri iyi mirwano ndetse n’ abandi miliyoni 4 bava mu byabo bitewe  n’ umutekano muke ndetse n’ inzara muri iki gihugu kigezwe n’ ubutayo ariko gifite ubukungu bushingiye ahanini kuri petelori.

Musubize