Umugabo witwa Twagirayesu w’imyaka 34 y’amavuko wo mu karere ka Rusizi,avuga ko guhera mu mwaka 2014 yatangiye kujya akorana n’imyuka y’ikuzimu,uyu mugabo avuga ko yajyanywe n’umwe mu baririmbyi basanzwe bazwi mu Rwanda amwizeza ko naramuka ageze ikuzimu azahabwa imbaraga n’ubushobozi bizamufasha kuba icyamamare mu kuririmba ndetse akaba n’umuvuga butumwa w’ikirangirire.

vlcsnap-2017-12-26-16h12m29s4

Twagirayesu avuga ko yari yarasabwe gutanga umubare w’abantu 7000 akabatanga ikuzimu aho ngo yahereye ku mugore we bari baratandukanye .Abo bantu bose ngo yagombaga kujya abakura mu nsengero ndetse n’ahantu hateraniye abantu benshi.
Uyu mugabo kuri ubu wemera ko yakijijwe avuga ko yajyaga ajya mu nsengero akahataba ibintu byatumaga abarusengeramo bahorana amakimbirane adashira.

Usibye ibyo yahambaga mu nsengero ariko ngo yanitwazaga inkoni ndetse n’impeta yatungaga abantu bakikubita hasi nkabafashwe n’indwara y’igicuri nyuma akongera akabahagurutsa.

Abanyamasengesho batwitse ibyo uyu mugabo yakoreshaga bavuga ko batunguwe n’ibikoresho bamusanganye birimo umwenda yasasaga ukaba wabyimba ngo kuburyo n’imodoka itawikorera,inzitiramibu yaryamagamo avuye i kuzimu ndetse na bimwe mu byo bacukuye mu rusengero rwa ADEPR Bugarama.

Twagirayesu avuga ko ibi byose yabyishoyemo akurikiranye amafaranga gusa ngo byarangiye atayabonye,aha akaba ari naho ahera asaba buri muturage kunyurwa na duke afite ngo kuko inda ari yo yamuteye kujya gushakira umukiro ikuzimu.

Musubize