Kayibanda Mutesi Aurore wigeze kuba Nyampinga w’u Rwanda wa 2012 yambitswe impeta y’urukundo na Egide Mbabazi bamaze igihe gisaga imyaka itanu bari mu rukundo, amusaba kuzamubera umufasha akaramata.

auroree-81efd

Kuva mu mwaka wa 2014 urukundo rw’aba bombi rwatangiye guca amarenga binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ubwo bashyiraga amafoto menshi kuri za Instagram, facebook, twitter n’ahandi bari kumwe, ari nako bandikaho amagambo yerekena ko bari mu rukundo, ariko nubwo batakunze ko bijya mu itangazamakuru, babaye nk’aberura noneho iby’urukundo rwabo, uyu munsi niwo bahisemo kwerekana ikimenyetso kidakuka kandi kidahakanwa.

aurorr-bab61

Mutesi Aurore akimara kwambikwa impeta y’urukundo byamurenze yumva ari mu yindi si, kuko yatunguwe nkuko benshi bikunda kubabaho, umuvandilwe we akimara kumenya iyi nkuru yahise ashimangira ibyo kwambikwa impeta kwa Aurore abinyujije kuri Instagram.

aurore-94464

Ibyishimo byasaze uyu murumuna we, agira ati “Ni ibyishimo kubona umuvandimwe wanjye yishimye bigeza aha, ku bw’urukundo rushya batangiye, Imana yonyine niyo izi ibyishimo bimuri ku mutima”.

auroreee-edfc6

Nubwo bataragira icyo batangaza nyuma y’iki gikorwa, amakuru ahari ni uko Egide yambikiye impeta Aurore ahazwi nka “Grand Canyon Park” bari batembereye, i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uretse kuba Nyampinga w’u Rwanda, Kayibanda Mutesi Aurore yanabaye Miss FESPAM, ikamba yambikiwe muri Congo Brazaville nyuma y’igihe gito abaye Nyampnga w’u Rwanda mu mwaka wa 2013. Mbabazi Egide wamwambitse impeta ubusanzwe azwi nk’umufotozi w’umunyamwuga.

Musubize