Abapolisi benshi bahiye icyoba mu Gihugu cya Kenya, batinya kwicwa nyuma y’igitero cyagabwe na Al-shaabab ku birindiro bibiri biherereye mu gace ka Lafey, mu Karere kitiriwe Mandela, aherekera mu majyariguru y’iki gihugu.

5677e94d9436748e32c5678016c96b

The EastAfrican ivuga ko abagize umutwe wa Al-Shaabab babanje gukuraho umurongo w’itumanaho ryo mu mujyi wa Lafey, kugira ngo guhana amakuru hagati y’abapolisi bato n’ababakuriye ntirize gushoboka, mbere yuko batera ibirindiro byabo.

Ubuyobozi bw’igipolisi muri Kenya, bukaba buvuga ko ibi byabaye ahagana mu ma saa saba 1am, gusa ngo baracyashakisha uburyo bagera ku makuru, bitewe nuko itumanaho ryakuweho.

Biravugwa ko aba ofisiye bagera kuri batanu bamaze guturikanwa n’ibisasu byari byatezwe n’uyu mutwe ku birindiro by’abashinzwe umutekano i Lafey.

Abapolisi baturutse mu bindi bice, ngo bahise boherezwa muri aka gace gutabara, ariko ngo bikaba bikomeye n’ubundi mu gihe itumanaho rikigoranye.

Musubize