Ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’umupira w’amaguru muri Afurika, Ahmad yabonanye na perezida kagame ku mugoroba wo kuwa mbere.

d6023921602a717138b6c7db49f8fa

Kuva hashize umwaka bwana Ahmad agiye ku buyobozi bwa CAF ninwo yagera mu Rwanda, akaba yaraje kuwa gatandatu w’icyumweru gishize.

Perezida wa CAF yashimiye Perezida kagame ku bushake n’urukundo agaragariza umupira w’amaguru, by’umwihariko umusanzu ukomeye ku irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rihuza amakipe 10 aba yabaye aya mbere mu bihugu byayo yo mu karere.

Yanamushimiye ko yamushyigikiye ubwo habaga amatora ya perezida wa CAF umwaka ushize.

Perezida Kagame nawe yijeje ahmad ubufasha mu mpinduka nziza muri iyi manda n’amavugurura mu guteza imbere ruhago ku mugabane wa Afurika haba mu bahungu ndetse no mu bakobwa.

Uretse gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, bwana Ahmed yanagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Ferwafa, Nzamwita Vincent ndetse na Minisitiri w’umuco na siporo, Uwacu Julienne, yanitabiriye inama yateguwe na AUB, ndetse agirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo

Musubize