Ikipe ya APR FC isezerewe mu mikino ya CAF Confederation Cup nyuma y’umukino wo kwishyura yahuriragamo na AC Djoliba kuko mu mukino ubanza yatsinzwe igitego 1-0 muri Mali , kuri iyi nshuro yatsinze ibitego 2-1 ariko ikaba itabashije gukomeza kuko yaburaga igitego kimwe gusa ngo ikomeze.

ddd-0af43

Uyu mikino wagaragayemo ishyaka rikomeye ku mpande zombi, werekanye nibura ko APR FC itatakaje umwanya yirengagiza indi mikino yose ya Championa ya Azam kugira ngo yitegure uyu mukino, nubwo itabashije gukomeza.

Ubwo umukino watangiraga APR FC yakinanaga imbaraga koko, ariko itarisanga mu mukino kuko gusa ku munota wa 10’ w’umukino AC Djoliba itayirebeye izuba ihita iyitsinda icya mbere, igitego cyatsinzwe na Siaka Bagayoko w’iyi kipe.

d-a805f

APR FC yabaye nk’ikanguka noneho itangira kwibona mu mukino noneho ikora ibishoboka ngo irebe ko yakora icyo igomba gukora, nibwo ku munota wa 20’ w’umukino yabashije guhita yishyura igitego yari imaze gutsingdwa, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1 muri uyu mukino.

Mu gice cya kabiri ishyaka ryakomeje ku mpande zombi, mu mukino wagaragayemo gutinza umukino kw’umunyezamu Adama Traore wa Djoliba, bikaza no kumuhesha ikarita y’umuhondo, gutinza umukino ariko ntibyaciye intege abakinnyi b’ikipe ya APR kuko ku munota wa 76’, nyuma yo kurwana ishyaka bahise babona ikindi gitego cyatsinzwe na jihad Bizimana.

452a7201fe88c85e74a7bdf3d15364

APR yagiye ibona uburyo bwinshi bwo kuba yatahana ibitego birenze bibiri, ariko igahusha kuboneza mu izamu, bituma umukino urangira, AC Djoliba iyibuza gukomeza irushanwa rya Confederation Cup.

Abakinnyi babanzamo ku ruhande rwa Djoliba AC : Adama Keita (16), Siaka Bagayoko (03), Emile Kone (04), Aboulaye Diaby (5), Mamatou Kouyate (8), Umar Kida (9), Mamadou Cisse (12), Seydou Diallo C (14), Naby Soumah (15), Cheick Niang (18), Boubacar Traore (23).

bakinnyi babanzamo ku ruhande rwa APR FC:Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwrio Herve, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste (Migi), Djihad Bizimana, Issa Bigirimana, Iranzi Jean Claude, Muhadjili Hakizimana, Nshuti Savio Dominique.ddd-0af43

Musubize