Uwahoze ari umuyobozi w’Intara ya Catalogne mu gihugu cya Espagne, Carles Puigdemont afungiwe mu Budage, nyuma yo gufatwa avuye mu rugendo muri Finlande n’imodoka.

2d8d8d37da4fc9fd6403839eb29148

Umwunganira mu by’amategeko, Jaume Alonso-Cuevillas yavuze ko yafashwe ubwo yari akimara kurenga umupaka, avuye muri Danemark.

Ibi ngo byabaye nyuma yaho ubucamanza bwo muri Espagne bwari bwasabye ibihugu by’Uburaya ko afatwa, ngo akaba yari yarahungiye mu Bubiligi kuva ubwo Catalogne yavugaga ibyo kwiyomora kuri Espagne mu Ukwakira umwaka ushize.

Kuwa gatanu w’iki cyumweru nibwo ubucamanza bwasohoye ingingo ivuga ko abantu 25 bari mu mugambi w’uko Catalogne yaba intara yigenga bakwiye gukurikiranwa, busaba ko batanu muribo bafatwa.

Igitangazamakuru Goskagit cyivuga ko Carles Puigdemont aramutse ahamwe n’icyaha cyo guteza imyivumbagatanyo nkuko bivugwa, ashobora gukatirwa igihano cyo gufungwa imyaka igera kuri 30.

Musubize