Kuri iki cyumweru tariki 25 Werurwe, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu gihugu cya Uganda aho yaganiriye na Mugenzi we Yoweli Kaguta Museveni ku mubano w’ibihugu byombi by’umwihariko ku mutekano n’ubuhahirane.

kagam-d59df

Ahagana mu saha y’isaa tanu n’igice z ‘amanywa (11h30’) nibwo Perezida Kagame n’itsinda ryamuherekeje, ririmo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Louise Mushikiwabo na Maj Gen Nzabamwita bageze Entebe muri Uganda aho bakiriwe na Perezida Museveni.bakuru b’ibihugu byombi n’itsinda ryabaherekeje ku mpande zombi, bagiranye ibiganiro byibanze ahanini ku mubano utari mwiza umaze iminsi uvugwa hagati y’u Rwanda na Uganda ndetse n’ibijyanye n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, bombi bakaba bagize icyo batangaza nyuma yo kuganira.

e778ff2d7e6e86fc79607b72a4dfbf

Perezida Museveni yagize ati « Ku byerekeranye n’umutekano, nta kibazo kinini gihari hagati y’u Rwanda n’u Bugande. Ibivugwa mu makuru ni ibintu byahita bikemuka ibihugu byombi bikomeje kuvugana. Dufite itumanaho, tugomba guhora tuvugana igihe cyose bibaye ngombwa ».

Ati « Twaganiriye byinshi birimo ibikorwaremezo, gutwara abantu n’ibintu, ubukungu ndetse n’umutekano. Twemeranyije 100% kuri buri kimwe ».

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na we yagaragaje ko nta shiti ibyo bemeranijwe bizatuma hahinduka byinshi haba ku mpande zombi ndetse no mu karere.

kagamee-a5641

Ati « Nababwirana icyizere cyinshi ko twaganiriye ndetse tukemeranya kuri byinshi bifitiye akamaro ibihugu byacu n’akarere biherereyemo. Kuvugana cyane, gukorana, gusangira amakuru ku gihe, bizatuma turushaho gufata ibyemezo bitubereye ».

Ati « Hari byinshi bivugwa, akenshi ugasanga abantu babifata uko bitari kuko baba batazi neza ukuri kwabyo. Twemeranyije ko inzego zibishinzwe mu bihugu byombi zigiye gufatanya zikiga byimbitse kuri buri kibazo”.

Musubize