Bamwe mu baturage b’Akarere ka Musanze bafite imirima hafi y’umugezi utandukanya aka karere n’aka Nyabihu baravuga ko uyu mugezi uhora ubangiriza imyaka ndetse ngo ushobora no kuzatwara imirima yose bakurikije uko ugenda waguka.

Radiotv10 yasanze umukecuru ahinga ku nkengero z’umugezi utandukanya akarere ka Musanze n’aka Rubavu, ariko avuga ko atizeye kuzasarura nubwo ahinga, kuko ubushize ngo igice kinini cy’ibyo yahinze cyatembanywe.

95f41d46271629b31022340bf67f12

Abandi baturage na bo bavuga ko hashize igihe kinini bahinga badafite icyizere cyo gusarura mu mirima yabo, ngo kubona basaruye byaba ari amahirwe, kandi ngo bafite impungenge z’uko uko uyu mugezi waguka ushobora kuzatwara ikibaya cyose.

Basaba inzego z’ubuyobozi kubafasha gushaka igisubizo cy’uku kuzura k’uyu mugezi, ubundi nabo ngo bakawubungabunga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko kuzura kw’uyu mugezi biterwa n’amazi aturuka mu misozi akamanura imicanga ituma uyu mugezi uta inzira yawo, ariho buhera busaba abaturage gufata amazi yo mu ngo kandi ngo hagakoreshwa n’uburyo bw’imiganda ngo bahangane n’iki kibazo uretse ko ngo hari n’uburyo burambye buri gutegurwa bwo gufata amazi yose ava mu birunga.

Musubize