Ku cyumweru, Polisi yo mu karere ka Rulindo yataye muri yombi abagabo babiri batwaye ibiro bisaga 800 bya gasegereti, bivugwa ko byibwe mu kirombe cya Rutongo.

Nk’uko byatangajwe na CIP Hamdun Twizeyimana umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru, ngo aba bagabo ari bo Daniel Uwamahoro na Thacien Munyaneza bafashwe bari mu modoka ya Toyota Hilux ifite ikiyiranga cya RAA 427 T, bafite gasegereti itariho icyapa kiyiranga.

fce5cf72fc39c78b25deaded35ad9a

CIP Twizeyimana avuga ko aba bagabo ubu bafungiye kuri polisi ya Ntarabana, mu gihe hagikomeje gukorwa iperereza, ati « imodoka yafashwe ku cyumweru ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm), ifatirwa mu Kagari ka Kajevuba mu murenge wa Natarabana. Uburyo yari itwikiriye byagaragazaga ko hari ikitagenda, ikindi kandi nuko nta cyangombwa kigaragaza ko bakora ubucuruzi bari bafite ».

Umuvugizi wa polisi akomeza avuga ko ubwo babazwaga, aba bagabo bavuze ko ari abakozi b’ikirombe cya Rutongo, ariko ngo harebwe mu byangombwa by’abakora mu icyo kirombe basanga ntaho bagaragara.

Gusa nanone ngo hagiye gukorwa iperereza ryimbitse mbere yuko ba nyiri kirombe basubizwa aya mabuye, kuko bishoboka kuba hari bamwe mu basanzwe ari abakozi bacyo baba barayibishije, nubwo kugeza ubu nta we urataka ko aya mabuye ari aye.

Ntabwo ari ubwa mbere abashinzwe umutekano bafata abibye amabuye muri ubu buryo, kuko mu mwaka ushize nanone hafashwe abandi bagabo babiri bakuye ibiro 419 mu kirombe cya Rutongo muri aka karere n’ubundi, nyuma yaho muri Werurwe umwaka ushize hari hafashwe ibindi 600 muri ubu buryo, ndetse n’ibindi 540 byibwe muri Nyakanga mu karere kamwe.

Polisi ivuga ko abagiye bafatwa muri ubu buryo bose babaga batwaye amabuye y’agaciro adafite icyapa kiyaranga, akaba yarabaga agiye kugurishwa mu karere ajya mu kandi ndetse no mu gihugu ajya mu kindi mu buryo butemewe.

Ingingo ya 438 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ufatiwe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko, ashobora guhabwa igihano cyo gufungwa kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka, n’amande ashobora kugera muri miliyoni 10 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Musubize