Umukobwa witwa Mariam Uwase w’imyaka 21 y’amavuko, mu gihugu cya Uganda yatawe muri yombi azira kuba yaratabaje umukunzi we abeshya ko bamushimuse kugira ngo yohererzwe amashiringi 25.000.000.

DailyMonitor ivuga ko uyu mukobwa yihanukiriye agahamagara umukunzi we akoresheje telefoni z’abantu batandukanye, ari nako arira cyane amubwira ko bamushimuse, kandi ngo abamushimuse bakaba bamusabye gutanga amafaranga agera kuri miliyoni 25 kugira ngo arekurwe.

585f1ae9974bf58f4cc93692401a27

Umusore ngo yakoze iyo bwabaga abasha kubona amashiringi 700.000, ariko amubwira ko agiye gushakisha andi kugira ngo yuzure akenewe.

Byihuse, ngo umusore yahise ajya kumenyesha abashinzwe umutekano bo mujyi wa Kampala ababwira uko byagendekeye umukunzi we, kuri ngo abo bagizi ba nabi bakurikiranwe, polisi ngo yahise ikora iperereza baza gusanga umukobwa yabeshyaga kuko ngo yari yibereye mu nzu imwe ihererye I Kampala nta kibazo na kimwe afite.

Uyu musore ngo yaguye mu kantu, abashinzwe umutekano nabo bahita bata muri yombi Uwase kubera ubutekamitwe.

Nubwo hatatangajwe igihe uyu mukobwa azamara afunze ariko ngo mu gitabo cy’amategeko ahana mu gihugu cya Uganda avuga ko handitsemo ko umuntu wese ushyize hanze amakuru azi neza ko atari yo aba akoze icyaha.

Musubize