Mu turere twa Kayonza na Ngomba ndetse n’ahandi hake mu ntara y’I burasirazuba hagaragaye abaturage bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

cc05b-akarere-ka-rutsiro

Ubwo byari Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 7 Mata 2018, icyo gihe Polisi yataye muri yombi umugabo witwa Nsengiyumva Francois wo mu mudugudu wa Kiyanja, akagari ka Rugese, Umurenge wa Rurenge ho mu karere ka Ngomba , akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside aho ngo mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 6 Mata buri bucye hagatangizwa icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko ejo ari umunsi mukuru w’abatutsi, aho yanashatse gutema abantu.

Icyo gihe ngo yahise ajya kugura umuhoro mushya ngo atangira kuvuga ko ari buteme abaturage, gusa akimara gufatwa yavuze ko yabitewe n’ubusinzi.

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba yamagana bikomeye abaturage bake bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside .

Hari abakibaza igihe ingengabitekerezo ya Jenoside izashira burundu mu mitwe ya bamwe mu banyarwanda, gusa igisa nk’igitanga icyizere ni ibyavuye mu bushakashatsi bukorwa buri myaka itanu bwa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge kuva 2015.

Iyi komisiyo yagaragaje ko abari hejuru ya 90 ku ijana bumva neza ishingiro ry’ubumwe n’ubwiyunjye n’ubwo hari ababarirwa ku ntoki bakigaragaza ingegabitekerezo ya Jenoside.

Musubize