Urukiko rukuru rwongeye gusubika urubanza mu bujurire ruregwamo IP Bukuru Germaine ukekwaho kuba icyitso n’umufatanyacyaha mu mugambi w’icuruzwa ry’abantu.

arton24397

Urukiko rukuru rukaba rwafashe umwanzuro ko urubanza ruzasubukurwa tarikiya 9 z’ukwa 5 uyu mwaka, hasuzumwa ibimenyetso by’ubushinjacyaha birimo ibiganiro ngo uregwa n’urega bagiranye kuri telephone ubwo uwo bike kwa ko yacurujwe yari mu gihugu cya Oman.

Mu iburanisha ryo kuri uyu mbere, urukiko rukuru rwahaye umwanya impande zombi, harimo kwiregura ku ruhande rwa IP Bukuru Germaine wari umupolisi mu gipolisi cy’u Rwanda ndetse n’uruhande rw’ubushinjacyaha.

Mu kwiregura kwe ku cyaha akekwaho cyo kuba icyitso bisobanurwa nko gutanga inkunga ya ngombwa ngo icyaha cyo gucuruza uwitwa Rehema Joyce kibe, IP Bukuru Germaine yabwiye urukiko ko Rehema yamwitiranyije n’umuvandimwe we Butoya kuko ngo basa cyane kandi atari buri wese wabasha kubatandukanya.

Ku bivugwa n’ubushinjacyaha ko telephone yafotoye uvugwa koyacurujwe mbere yuko bava mu Rwanda ari iya IP Bukuru kandi ko ngo byakorewe iwe mu murenge wa Ngoma akarere ka Huye, IP Bukuru ntabihakana ariko agasobanura ko atari we wabikoze ahubwo ngo byakozwe n’umuvandimwe we yifashishije iyo telephone yabaga yasigiye abana mu rugo.

Naho ku kibazo cyuko Rehema yamuhamagaye ari muri Oman, IP Bukuru yabwiye urukiko ko byabaye ariko ngo yamuhamagaye amubaza numero za Butoyi umuvandimwe w’uregwa kandi ko atigeze amumenyesha niba hari ikibazo afite.

Abajijwe impamvu uyu Rehema atagize undi ahamagara akaba ari we ahamagara, IP Bukuru yavuze ko atabizi abwira urukiko ko rwazakora igenzura. Kuko ngo kubona telephone ye bitagoye bitewe n’imirimo yakoraga. Ngo yakoraga mu kigo cyita ku babaswe n’ibiyobyabwenge giherereye mu murenge wa Ngoma, mu karere ka Huye ngo byari byoroshye cyane ko Rehema yabona numero ye.

Urukiko rwamubajije niba ataramuhamagaye kukoyarazi neza ko ahuje umugambi na murumuna we, maze Bukuru wasubizaga nta gihunga, avuga ko ntaho bihuriye, cyane ko ngo nta biganiro yaherukaga kugirana n’umuvandimwe we kandi ngo Atari azi n’aho aherereye.

Urukiko rwabajije uregwa niba azi Rehema cyangwa yari yamubona, asubiza ko atamuzi ndetse ataranamubona, ari naho ahera ashimangira koh abayeho kumwitiranya na murumuna we akamugerekaho ibyaha atakoze.

abunganira IP Bukuru bagaragarije urukiko ko ibimenyetso bishingiye ku mvugo za Rehema bidakwiye guhabwa agaciro, bitaba ibyo ubushinjacyaha bugatanga ibindi bifatika kuko Rehema ngo ari we wakorewe icyaha.

Uretse gusaba ibindi bimenyetso, abunganizi ba IP Bukuru banabwiye urukiko ko nta wacuruje Rehema yaba IP Bukuru ndetse n’umuvandimwe we Butoya, ahubwo ngo ibyo yakoze byo kujya muri Oman yabikoze ku bushake bwe kandi ngo nta we bikwiyekubazwa, bakongeraho ko niba gucuruza Rehema bitarabayeho, n’uwobunganira ataba icyitso cy’icyaha kitabaye.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga kubisobanuro bitangwa n’abunganira IP Bukuru Germaine, maze bavuga ko nta kimenyetso kirenze ko Rehema yagarutse mu Rwanda afashijwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Naho ku kiguzi n’igihembo ngo byaba byarahawe IP Bukuru Germaine, ubushinjacyaha bwavuze ko gucuruza abantu ari icyaha gikorwa mu bwiru n’ibanga bihambaye, bityo kobitakoroha kukibona.

Naho ku kuba ngo Rehema yaragiye muri Oman ku bushake, ubushinjacyahab usobanura ko ngo kuba byonyine baramureshyaga bamwizeza akazi keza, byari byoroshye ko atatekereza ku ngaruka zindi.

Ku bivugwa ko habayeho kwitiranya Bukuru na Butoya, ubushinjacyaha bwavuze ko nta gaciro byahabwa kuko ngo Rehema yahuye n’aba bombi mu bihe bitandukanye, ndetse ngo akaba yarasobanukiwe neza uwob avanye mu Rwanda n’uwo yahasize bityo ngo IP Bukuru Germaine si igitambo cy’umuvandimwe we.

Urukiko rukuru rwategetse ubushinjacyaha gushaka ibimenyetso birimo n’ibiganiro kuri telephone ngo byabaye hagati ya Rehema na IP Bukuru.

IP Bukuru yatawe muri yombi mu kwezi kwa 8 muri 2016 mu karere ka Huye, nyuma yo gukekwaho uruhare mu gucuruza mu gihugu cya Oman uwitwa Rehema Joyce.

Uyu ngo akaba yaraguzwe n’isosiyete yitwa Al Wafi for Manpower iyo abunganira IP Bukuru bavuga ko ngo ikora akazi ko gufasha abantu kubona abakozi bo mu ngo.

Urubanza rwasubitswe rukazasubukurwa tariki 10 z’ukwa 5 uyu mwaka, hasuzumwa ibimenyetso by’ubushinjacyaha.

Twabibutsa ko urukiko rw’ibanze rwa Nyanza, rwari rwahamije icyaha cy’ubufatanyacyaha no kuba icyitso cya murumuna we IP Bukuru Germaine runamukatira igihano cyo gufungwa imyaka itanu.

Musubize