Imihanda idakoze neza mu Karere ka Karongi iri guteza ibibazo abayinyuramo birimo kurara mu nzira n’impanuka za hato na hato.

 

Ibibazo birimo impanuka, kurara mu nzira, no kuzamuka kw’ibiciro by’ingendo ku buryo hari naho byikuba inshuro ebyiri ku bisanwze, ku mpamvu z’ukwangirika kw’umuhanda udakoze neza, ni zimwe mu ngaruka abakoresha umuhanda uva Bwishyura–Gisovu-Nyamagabe bagaragaza nk’izibahangayikishije.

Aba baturage ngo icyo bifuza ni uko uyu muhanda watunganywa bakawubyaza umusaruro.

Ndayisaba Francois, Umuyobozi w’akarere ka Karongi avuga ko uyu muhanda uteganijwe gukorwa mu mwaka wa 2019-2020, gusa ngo mu gihe utarakorwa mu buryo burambye, ngo uraba ukorwaho iby’ibanze biciye mu bafatanyabikorwa.

Biteganijwe ko km 72 z’igice cya karongi uyu muhanda unyuramo arizo zigiye gutunganywa wongeyeho n’umuhanda ujya mu nkambi ya Kiziba.

Ibikorwa remezo nk’umuhanda, ni bimwe mu byo abaturage bakunze gusaba ubuyobozi, ariko bimwe bigahera mu mishanga ibindi bigasigwa na ba rwiyemeza mirimo batabisoje.

Icyakora abanyura muri uyu Muhanda wa Karongi-Nyamagabe basanga kuba uhuza abaturage b’intara ebyiri byashingirwaho ugakorwa mu buryo burambye ku nyungu za benshi.

Musubize