Kagabo Peter Otema Ukinira Musanze FC, Mashingirwa Kibengo Jimmy uzwi nka Jimmy Mbaraga ukinira As Kigali, Cyiza Hussein ukinira Mukura Victory Sports, Romami Andre ukinira Kiyovu Sports ndetse na Kagere Meddie ukinira Gor Mhia muri Kenya nibo bakinyi bamaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

1-13-e7a5c

Kuri aba hiyongeraho Romami Marcel kuri ubu akaba ar umutoza wungirije muri Rayon Sports.

Nubwo bamwe muri aba bakiniye ikipe y’igihugu Amavubi nk’abanyarwanda ariko ntibari bujuje ibisabwa byose biteganywa ngo bagire ubwenegihugu bw’u Rwanda.

img_5339-f0f51

Umuhango wo kubaha ubwenegihugu bw’u Rwanda wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mata 2018 ku biro by’Akarere ka Nyarugenge. Abahawe ubwenegihugu bose hamwe ni 11.

Abahawe ubwenegihugu bafite inkomoko mu Burundi, Uganda na Repuburika iharanira demokarasi ya Congo.

Kagere Meddie ni umwe mu bagombaga guhabwa ubu bwenegihugu ariko ntiyahagereye igihe. Uwari uhagarariye ibiryo by’ abinjira n’abasohoka muri uyu muhango yatangaje ko Kagere Meddie atabashije kuhagera kubera ikibazo cy’indege yagize muri iki gitondo bityo ko azarahira ku munsi wo ku wa Gatatu ku biro by’akarer ka Gasabo.

Yagize ati ” …Hari n’abari batunze indangamuntu ariko dusanga batarazifashe mu buryo bunyuze mu mategeko…Hari n’abo twasanze barazifashe mu yandi mazina, tubagira inama bwo gufata ubwenegihugu mu mazina yabo nyakuri, nyuma bashaka bagahindura amazina kuko biremewe. Kuba umunyarwanda ntabwo bigira condition ko ugira amazina ry’irinyarwanda…ubunyarwanda ntabwo bugaragazwa n’izina … ushobora kuba warabuvukanye cyangwa warabusabwe ukabuhabwa. Ni ubwo buryo 2 bushoboka gusa.

Kayisime Nzaramba, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yatangaje ko 11 barahiriye guhabw ubwenegihugu ari andi maboko Akarere ka Nyarugenge kungutse, abaha ikaze.

Ati ” Ni umuhango ukomeye kandi ufite agaciro kuko abanyarwanda twari dufite mu Karere baba biyongereyeho andi maboko. Tubahaye ikaze , mugubwe neza mu gihugu cyanyu cy’u Rwanda by’umwihariko mu Karere kanyu ka Nyarugenge.

Kuri uyu munsi aba bakinyi barahiye hamwe n’abandi bantu dore ko bose muri ruange bari 11. Abandi harimo ukora muri Banki, abarezi ndetse n’abahanzi.

Mu bagombaga kubona Ubwenegihugu harimo na NDIKUMANA Hamad Katauti witabye Imana. Imanaimuhe iruhuko ridashira

Musubize