Bamwe mu batishoboye bo mu karere ka Gisagara bavuga ko bahangayikishijwe no aho kuba, kutagira ubwiherero, inzu zenda gusenyuka ndetse no kutagira ibikoni bose bagera kuri 932, bagasaba ubuyobozi kugira icyo bukora mu maguru mashya.

d39a3807d4e8212330e7903c48a85e

Bamwe muri aba baturage bavuga ko bagiye birwanaho ngo bagacukuza imisarani, ariko igasenyuka bitewe nuko babaga bubakishije ibikenyeri ntibimare igihe, abandi nabo ngo mu myenge y’inzu ngo bayipfukisha ibyatsi ngo mvura itinjira, abandi nabo ngo iyo imvura ivuye baranyagirwa.

Ntagazwa Athanase, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara avuga ko abo bose babazi kandi ko ngo umwaka uzarangira ibibazo byabo bikemutse kuko bizwi, ariko ko ngo bazahera ku bihutirwa, cyane nko kubatagira inzu, gusa ngo imvura iri mu byatumye batabikora vuba.

Biteganijwe ko miliyoni 187 ari zo zizifashishwa mu kubakira aba batishoboye muri aka Karere ariko ngo aya akaba ashobora kuziyongera mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2018 na 2019.

Musubize