Umutoza wa Liverpool Norbert Klopp nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Roma ibitego 5-2 yasutse amarangamutima, kuko ikipe yahise ihagararira u Bwongereza mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’u Burayi, UEFA Champions League, ubwo hari ku mugoroba wo kuwa 24 Mata. 

d096f672a72a548b04b6fe89747d62

Ubwo yashyiraga hanze akari ku mutima Kloop yagize ati “Mfite amarangamutima avanzemo ibyishimo n’akababaro muri uyu mugoroba. Twakinnye neza mu minota 80 gusa. Nyuma yaho ntitwabashije gukomeza kuyobora umukino kandi twari tubifitiye ubushobozi, gusa nishimiye umusaruro tubonye kuko na mbere y’umukino iyo bampitishamo gutsinda 5-2 nari kubyemera”.

Ati “Twakinnye neza muri rusange nko mu minota ya nyuma twinjijwe ibitego bibiri, ni ikosa rimwe twakoze rya lovren ndetse n’umusifuzi aribeshya abaha penaliti itariyo ariko muri rusange ntidukwiye kwirara kuko bitararangira, niba hari umukinnyi wanjye utekereza ko Roma itakwishyura biriya bitego uwo ntazakina mu mukino wo kwishyura”.

Biteganijwe ko ikipe izarokoka hagati y’izi zombi izisobanura ku mukino wa nyuma n’izava hagati ya Bayern Munich yo mu Budage na Real Madrid yo muri Espagne, zizacakirana mu mukino ubanza muri ½ kuri uyu wa Gatatu kuri Allianz Arena.

Umukino wa nyuma wa Champions League uzabera kuri Kiev Olympic Stadium muri Ukraine, ku wa 26 Gicurasi 2018.

Musubize