Nyuma yuko ababyeyi be bagiranye amakimbirane bakaza gutandukana bakamusigira abana bato, agasigara abarera kandi nta bushobozi afite, mu Karere ka Nyanza umwana uri mu kigero cy’imyaka 14 yatewe inda n’umusore amwizeza kumufasha.

8b1e17a777be8a887aaefaffed44d4

Uyu mwana amazina ye yahinduwe Mukandayisenga Goreth, uri mu kigero cy’imyaka 14 hashize imyaka ibiri avuye mu ishuri, atuye mu mudugudu wa Nyarugunga, Akagari ka Nyamuzi, mu murenge wa Muyira ho mu karere ka Nyanza.

Mama we umubyara yatandukanye na se kubera ko nyina yari yarabyaye undi mwana hanze, bituma ise yishakira undi mugore, arabata ndetse na nyina yishakira undi mugabo maze uyu mwana asigara arera abana batatu bava indi imwe.

Ubuzima bushaririye abanamo n’abavandimwe be batiga bwatumye ahura n’umusore amushukisha kumufasha, ariko nyuma amutera inda, umusore akimara gukora iryo shyano yahita amuta arabura.

Uyu mwana uvuga ko tariki 5 Werurwe 2018, ari bwo yabyaye, ubwo ibiyagabigari.com byamusuraga, yavuze ko atunzwe n’abahisi n’abagenzi kuko nta kintu cyo kurya afite.

Abaturanyi be bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kumwitaho, akaba ariho bahera basaba ubuyobozi kumufasha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira avuga ko batari bazi iby’iki kibazo ariko ko ngo bagiye kubikurikirana.

Tariki ya 8 Werurwe, Ku mpunsi mpuzamahanga w’umugore waberye I muhanga, Nyirasafari Esperance Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yavuze ko hari abagisambanya abana b’abakobwa bakabatera inda, ntibabashe kugera ku ndoto zabo, agasaba ko byakomeza kwamaganwa.

Imibare igaragaza ko abana 17 500 bari hagati y’imyaka 16 na 17 batewe inda zitifuzwa.

Musubize