Umukinnyi Djihad Bizimana wari mu igeragezwa mu ikipe ya Beveren mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ububiligi amaze gusinya amasezerano y’imyaka 3 ashobora kongerwaho umwaka 1.

whatsapp_image_2018-04-26_at_16.11.54-c4532

Uyu musore wari umaze iminsi ari mu igeragezwa mu ikipe ya Beveren akaba yarashimwe bikomeye n’abatoza b’ikipe ya Beveren, nyuma yo kubona ubuhanga bwe butangaje mu kibuga hagati.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 y’amavuko, ukinira APR FC akaba abaye umunyarwanda wa mbere werekeje mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi avuye mu Rwanda nyuma y’imyaka ikabakaba 20 nta munyarwanda uva mu cyiciro cya mbere hano m Rwanda ngo ajye gukina mu Bubuligi.

Iyi kipe ya Beveren yerekejemo uyu musore w’umunyarwanda ikaba yaragiye izamura abandi bakinnyi b’ibihangange barimo Yaya Toure, Gervinho na Emmanuel Eboue, by’umwihariko n’umusore Zokora batangiye kwitirira uyu musore.

Itangazo rigaragara ku rubuga rw’ikipe ya Beveren rivuga ko Djihad yatunguye abantu bo muri iyi kipe bitewe n’uko yitwaye mu myitozo yari amazemo iminsi 10.

Djihad akaba yarashimwe cyane n’abakinnyi yakoranaga nabo imyitozo muri iyi kipe.

RuhagoYacu.com yari yatangaje k’umunsi w’ejo ko nta gihindutse Djihad araza gusinya amasezerano, akaba yari yerekeje muri iyi kipe tariki ya 10 Mata uyu mwaka.

Uyu musore araza kugaruka mu Rwanda akomeze akinire ikipe ya APR FC, akaba azayivamo uyu mwaka w’imikino urangiye ajye mu majyaruguru y’ububiligi.

Bizimana Djihad yafashijwe cyane n’umunyarwanda ukora akazi ko gushakira abakinnyi amakipe witwa Mupenzi Eto’o, afatanyije n’umubiligi witwa Felix.

Musubize