Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Sena Hon. Bernard Makuza ubwo inteko Ishingamatageko yagaragarizwaga raporo y’ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, yavuze ko hari ingero yabonye zikwiye kuba icyitegererezo mu icungwa ryiza ry’umungo wa Leta.

kong-9249b

Nyuma yo kugezwaho uko raporo yasesenguwe, Perezida wa Sena, Hon.Bernard Makuza mu ijambo rye yavuze ko imicungire y’umutungo wa Leta, atari ibintu byijyana ngo byikore.

Ati : “Hari ibigomba kubahirizwa kandi ni bimwe kuri bose. Ababikora bakareka bikijyana, nibwira ko byerekana ikindi bigamije, nta kindi kitari ukunyereza umutungo w’Abanyarwanda”.

247ad8800838ab47c070fd7e3163f1

“Nkuko byagaragajwe mu myanzuro, ndetse n’urugero rwiza twahawe n’Ikigo RMF bikwiye kuba icyitegererezo mu mpinduka twifuza mu micungire y’umutungo wa Leta. RMF (Ikigega cy’ibikorwa remezo by’imihanda) kandi twifuza ko bakomeza gutanga urugero rwiza, abantu bakwigiraho”.

Hon. Makuza yagaragaje ko ibyiza byakozwe na RMF nta bufindo burimo, ndetse ko ari inkingi umunani bakurikije n’abandi bagenderaho zirimo ikinyabupfura inama zitangwa na OAGRwanda, Minisiteri y’Ubutabera n’izindi nzego z’ubutabera n’izishinzwe iby’amategeko.

Yavuze ko abagize Inama z’Ubutegetsi, Inama njyanama n’ubuyobozi nyirizina mu bigo n’ahandi bakwiye kumva neza inshingano bafite mu gukurikirana ibijyanye no gucunga neza umutungo wa Leta ndetse ko abayobozi b’Inama njyanama bagomba gufatwa nk’abashinzwe imari bagakurikirana imirimo y’abashinzwe imari.

honn-56cbb

Ati “Abagenzuzi b’imari bwite b’ibigo (internal auditors) bakwiye guhabwa ubwisanzure mu mikorere yabo ; hari ukubahiriza amategeko agenga iby’amasoko ;hari ugufata ibyemezo kandi ku gihe ku bigomba gukorwa neza kandi vuba, icya nyuma ni ukwiyemeza guhinduka no guhindura ibintu kuko bishoboka kandi hari ingero zo kureberaho mu ikoreshwa neza ry’umutungo w’igihugu.

Perezida wa Sena yagaragaje kandi ko ibi bikurikijwe n’abashinzwe gucunga umutungo n’imari by’igihugu, bizavana abantu ahabi bikabageze ku bintu byiza, bigamije kurengera umutungo w’igihugu ukoreshwa kugira ngo Abanyarwanda batere imbere.

Yagize ati “Iterambere nirikorwa n’ubu bushake ; kuko uburyo bw’amafaranga burahari, ibindi byose bizakorwa neza. Intumbero igihugu gifite, ibyo kurangara mu bijyanye no gucunga umutunga n’imari by’igihugu, ntibikwiye kubaho”.

Izi mpanuro ku ikoreshwa neza ry’umutungo w’igihugu Perezisda wa Sena yazitanze nyuma y’imurikwa ry’uburyo kuva 2012-2013 kugeza 2015-2016 Sena yasesenguye raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse izifataho imyanzuro yashyikirijwe Guverinoma.

Musubize