Umuyobozi wa Radio Amazing Grace aravuga ko atishimiye umwanzuro w’urwego ngenzuramikorere RURA wo guhagarika burundu iyi radio ariko ko igihe babona abacamanza beza yizeye gutsinda gusa agashidikanya ko ngo baramutse birengagije amategeko, afite impungenge zo gutsindwa.

e166744952742ab2a587211d94a4d8

Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa kabiri nyuma yuko Radio Amazing Grace ngo yanze gukurikiza ibihano yahawe ubwo byavugwaga ko yatambukije ikiganiro gisebya abagore.

Kutishimira umwanzuro w’urwego ngenzura mikorere RURA wo guhagarika Radio Ubuntu butangaje cyangwa se Amazing Grace, ni byo byumvikana mu mvugo ya nyir’iyi radio Pasitori Gregg Schoof.

Ni umwanzuro Schoof avuga ko uhabanye n’amategeko y’u Rwanda kuko ngo atari kwemera icyaha atakoze.

Ati” Banyarwanda, ni umunsi w’akababaro mu mategeko y’u Rwanda. Nkuko benshi mubizi, RURA yatwambuye uburenganzira bwo gusakaza amajwi. Ni iki cyabaye ? Muri make, RURA yantegetse kwemera icyaha gihabanye n’umutimanama wanjye. Narabyanze, hanyuma banyambura uburenganzira. Ntabwo wategeka umuntu kwemera icyaha ! Itegeko ry’u Rwanda rigena uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.”

Icyemezo cyo gufunga iyi Radio burundu kije nyuma yuko ubuyozi bwayo bwinangiye ikanga gusaba imbabazi abanyarwanda nkuko byari byasabwe mbere, gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri y’amafaranga y’u Rwanda ndetse ikanahagarara mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Pasitori Gregg Schoof yabwiye avuga ko iyo akora ibi nkuko RURA yabisabaga ngo byari kuba bifite ikindi gisobanuro.

Ati” RURA yantegetse gusaba imbabazi mu izina rya Pasitori Nicholas. Nabwiye RURA nti:Icya mbere sindi Pastor Nicholas, jye ndi Schoof. Nicholas agomba gusaba imbabazi ku giti cye”.

“Icya kabiri, nta nubwo Pasitori Nicholas yahamijwe icyaha. Nta bamureze, nta rubanza rwabaye, nta burana ku butumwa yatanze. Mbese ubutumwa bwe ntibwasuzumwe. None RURA irashaka ngo nsabe imbabazi mu zina ry’ugifatwa nk’umwere ?”

“Icya gatatu Nsabye imbabazi, ubwo naba nemeye ikosa. Nta kosa nakoze na rimwe. Kuki nasaba imbabazi ? Gusaba imbabazi ni ukwemera icyaha. Murabyumva ?”

RURA yambuye Radio Amazing Grace bwo gusakaza ibiganiro byayo mu Rwanda mbere y’umunsi y’iminsi ibiri gusa ngo urubanza Gregg Schoff yarezemo ruburanishwe.

Avuga ko yaba urwego rw’abanyamakuru bigenzura ndetse n’urwa ngenzuramikorere RURA ngo bafashe umwanzuro udakurikije amategeko, cyakora ngo igihe babona abacamanza beza yizeye gutsinda ariko agashidikanya ko ngo baramutse birengagije amategeko, afite impungenge zo gutsindwa.

Musubize