Imodoka ya sosiyete itwara abagenzi izwi ku izina rya Ritco ifite ikirango cya RAD 248 K yakoze impanuka irakongoka, aho bivugwa ko nta muntu yahaburiye ubuzima.

df90801a28750a8be0b74da702867b

Iyi modoka bivugwa ko yari yahagurutse i Muasnze ahagana isaa 7h30 mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, ngo ubwo yageraga mu karere ka gakenke umushoferi wayo yahise amenya ko yagize ikibazo, asaba byihuse abagenzi kuva mu modoka bose, iyi modoka ngo yahise itangira kugurumana yose, kugeza ubwo isigara ari ibyuma gusa.

impanuka-2-aaddf

Abagenzi bareberaga kure ibiri kuba, mu gihe abashinzwe umutekano bo bahageze kugira ngo bazimye ariko basanga ari nkaho nta gisigaye kuko yari yamaze gushya ahantu hanini, bitewe nuko yashize isaha irenga batarahagera.

Gusa ntabwo haramenyekana neza icyateye iyi mpanuka, cyane ko imodoka nta wayishinja ibibazo byo gusaza, bitewe nuko yari ikiri nshyashya, kuko zazanywe mu Rwanda umwaka ushize.

Musubize