Bamwe mu batuye n’abagenda mu mujyi w’akarere ka Ngoma barashyira mu majwi bamwe mu bacuruzi bo muri uwo mujyi ko bakora amasaha make cyane bigatuma hari serivisi babura.

eed38980ae2e9912cfd11f3aa2d3e5

Ubwo hari mu ma saa tatu z’igitondo, mu mujyi w’akarere ka Ngoma amazu akorerwamo ubucuruzi menshi Radio na Tv 10 byasanze afunguye n’ubwo hari andi yari agifunze ku mpamvu tutabashije kumenya.

N’ubwo twahageze mu gitondo abahagenda kenshi n’abahakorera bemeza ko ubucuruzi muri uyu mujyi bukorwa amasaha make y’umunsi. Abacuruza n’abatanga servisi bamwe bashyirwa mu majwi gutaha kare.

Abenshi mu bacuruzi bo mu mujyi wa Ngoma radio tv 10 yegereye ntibashimye kugira icyo bavuga kuri iyi ngingo ibyuma bifata amajwi n’amashusho bifunguye, ariko abenshi bahuriza ku kuba abaguzi baba ari bake mu masaha yegera akuze muri uyu mujyi, ibi babihuriyeho na Jean De Dieu umaze igihe kinini akora ibirebana no gutunganya umuziki mu mujyi wa Ngoma.

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera muri Ngoma busa nk’ubutemera ko gukora amasaha make ku bacuruzi bikabije, nyamara Habukubaho Oreste uyobora urugaga rw’abikorera avuga ko PSF irimo gukorana na RDB ngo abikorera bo muri aka karere bahabwe amahugurwa yo gukora amasaha menshi.

Abacuruzi bo mu mujyi wa Ngoma bavuga ko kuba nta bikorwa remezo bituma muri ako gace haba urujya n’uruza ruhoraho rw’abantu benshi ari imwe mu mpamvu ishobora gutuma nta baguzi baboneka amasaha menshi.

Stade y’umupira w’amaguru igiye kubakwa muri aka karere ndetse n’amahoteri, abikorera babyitezeho kongera urujya n’uruza rw’abagana umujyi wa Ngoma. Ibi ngo bikazanongera abagura ibicuruzwa na Servisi.


Warning: A non-numeric value encountered in /domains/ibiyagabigari.com/DEFAULT/wp-content/themes/Newspaper/includes/wp_booster/td_block.php on line 352

Musubize