Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, iravuga ko abarezi badakurikirana ibibazo by’abana basambanywa ku gahato, nabo bakwiye kubahana bihanukiriye.

c87144d8f7d72e67b08151cf34ab4a

CLADHO ivuga ko ari inzira yo guca umuco wokamye bamwe wo gusambanya abana, ababikoze bagahishirwa.

Abashinzwe uburezi bo bavuga ko hari imbogamizi kuko hari abasambanya abana basa n’abafite ubudahangarwa, bagahitamo kuruca bakarumira.

Gusaba abarezi gutanga amakuru ndetse no gukurikirana ikibazo cy’abana basambanywa ku gahato, bisa nk’undi muvuno impuzamiryangoiharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, ivuga ko wabageza ku kurandura iki kibazo.

Igihe ngo hari unaniwe kubyubahiriza, Sekanyange Jean Leonard umuyobozi wa CLADHO, avuga ko bamukebura bitajenjetse.

Ati”ubundi bakwiye gukumira, ariko niba habayeho guhishira ubundi bakwiye guhanwa kuko ari mu burezi kandi burerera igihugu, icyo gihe habayeho guhishira ntibabishyiramo imbaraga yaba arimo yangiza cyane, kubwacu twumva akwiye guhanwa kurusha n’abandi”.

Nta wuzi niba uku guhana bizasumba igihano cy’igifungo cy’ameziatandatu, mu busanzwe gihabwa uwimanye amakuru.

Cyakora abashinzwe uburezi batanga imbogamizi zirimo ko hari bamwe mu basambanya aba bana, ngo basa naho ari ndakorwaho.

Umwe ati”hari ikibazo cyo gusambanya abana no kubatera inda ariko bitewe n’aho abana baba, abana baturiye ibigo bya gisirikare n’abaturiye chantiers nini, mu karere ka Bugesera hari chantiers iri kubaka ikibuga cy’indege, hakaba ikigo cya gisirikare cy’I Gako, mu ngo 12 nasuye, abana umunani bamwe babyaye abandi batwite ; ikibazo amakuru aratangwa ariko inzego z’ibanze nta kintu bugikoraho ; ikindi iyo bizamutse bikagera mubuyobozi bw’abasirikare, abo basirikare barimurwa, si muri Bugesera gusa hari n’ahandi. Ikibazo gihari cyane hari igihe usanga uwo mwana atashukishijwe ibintu ahubwo umwana yatinye uwaje ashaka kumusambanya, kuko hari uwambwiye ngo nari kumuhakanira nte kandi ari umusirikare”.

Ikibazo cy’abasambanya abana ku gahato gikunze kugaruka mu matwi ya benshi,aho inzego zitandukanye zivuga ko gikwiye izindi ngamba.

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF bwakozwe muri 2016, bwerekana ko abana bari hagati y’imyaka 16 na 17 batwaye inda ari 17444.

Ni mu gihe urwego rw’ubugenzacyaha RIB(Rwanda Investigation Bureau) buvuga ko rwakira ibirego bigera kuri 1/5 gusa by’abana basambanyijwe, mu gihe ibindi ngo bigirwa ubwiru mu miryango.

Ubushinjacyaha mu Rwanda, bwo buvuga ko bwakiriye ibirego 2086 mu mwaka wa 2016-2017 abagabo baregwaga bakaba bari 2030, n’abagore basaga 60.

Imanza zasomwe ni 1335, butsindamo imanza 1109 n’ukuvuga izingana na 84%.

Ubushakashatsi bwa CLADHO bugaragaza ko abana 49% batewe inda na bagenzi babo, 20% baziterwa n’inshuti z’imiryango yabo, abasaga 10 baziterwa n’abantu basanzwe, 6% bazitewe n’abakoresha babo, 2% baziterwan’abarezi, mu gihe 1% ari abazitewe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Musubize