Amagambo ashize ivuga ku kibuga cya Wembley, nyuma y’umukino wa nyuma wa FA Cup wahuje Chelsea na Manchester, nyuma yuko Chelsea itsinze 1-0 Munchester.

eden-7d0e7

Amakipe yombi yatangiye yotsanya igitutu kugeza umukino urangiye, ariko ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana Chelsea yabanjemo icyayo ku munota wa 22 gitsinzwe na Eden Hazard, nyuma y’umunota gusa Phil Jones ahawe ikarita y’umuhondo.

Umukino warangiye amakipe acyotsanya igitutu, ariko kuboneza mu izamu ari ingorabahizi, ariko Munchester igerageza kwiharira umupira ntibyayihira kuboneza mu izamu rya Chelsea, kugeza umukino urangiye ku gitego kimwe ku bosa.

4C741BF800000578-0-image-m-18_1526772111427

Amakipe yombi ahuriye I wembley ku nshuro ya cyenda ari nayo ahahuriye inshuro nyinshi. Ni mu gihe FA Cup y’ubushize yatwawe na Arsenal.

Mbere yuko umukino utangira amagambo yabaye menshi muri iyi minsi mu bafana n’ibitangazamakuru bitandukanye, nyuma yo kumenya ko Antonio Conte ashobora kwirukanwa nyuma y’uyu mukino igihe cyose yaba atsinzwe, bikaba birangiye arokotse.

Chelsea yakinishije : Thibaut Courtois, Cesar Azpilicueta, Gary Cahill, Antonio Ruediger, Victor Moses, Cesc Fabregas, N’Golo Kante, Tiemoue Bakayoko, Marcos Alonso na Eden Hazard.

Munchester yakinishije : Alexis Sanchez, Marcus Rashford, Jesse Lingard, Paul Pogba, Ander Herrera, Nemanja Matic, Ashley Young, Phil Jones, Chris Smalling, Antonio Valencia, David De Gea

 

Musubize