Nyuma yo gusezerera Costa de Sol ikipe ya Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya CAF Confederation Cup. Nyuma yo kubona itike yo gukina amatsinda Rayon Sports yemereye agahimbazamusyi abakinnyi bayo.

8664b11ae5c8a2419ca09c3e683fd9

Amakuru RADIOTV10 ikesha bamwe mu bakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko ikipe n’abatoza bazagabana ibihumbi 68 by’amadolari y’Amerika. Aya mafranga y’agahimbazamusyi iyi kipe yari ibonye ariko ntavugwaho rumwe dore ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwahise butangaza ko abakinnyi 14 bazahabwa buri wese amadorali 1500 mugihe abasigaye ukuyemo 7 batakinnye umukino 1 bo bazahabwa amadorali 1000 buri wese.

Abakinnyi bemerewe amadorali y’Amerika 1500 barimo Ndayishimiye Bakame,Gabriel Mugabo,Sadam Nyandwi,Kwizera Pierrot,Manzi Thierry,Rutanga Eric,Yannick Mukunzi,Usengimana Faustin,Shabani Hussein Tchabalala,Ismaila Diarra,Ange Mutsinzi, Muhire Kevin, Imanishimwe Djabel na Christ Mbondi. Gusa Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaje kwanzura ko Crist Mbondi agomba gukurwaho amadorali ya Amerika 250 kubera kwitwara nabi mu mukino ubanza wa Costa do Sol.

Amamkuru RadioTV10 binyuze mu kiganiro 10 Sports ifitiye gihamya ni uko abandi bakinnyi bavugwa ko bakinnye imikino mike barimo Shassir Nahimana, Bimenyimana Caleb, Mugisha Francois, Kassim Ndayisenga, Niyonzima Olivier Sefu, Yassin Mugume buri wese yahawe amadolari y’Amerika 1000. Muri aba basore hagombaga kwiyongeraho Eric Irambona ariko aza kwamburwa amafranga yose nyuma yo gushinjwa gutoroka mu mwiherero mbere yo kwerekeza muri Mozambique.

Abandi bakinnyi 7 barimo Rwatubyaye Abdul, Nova Bayama, Jean D’amour bakunda kwita Mayor, Djamal Mwiseneza, Twagirayezu Innocent, Yussuf Habimana na Gerrard Bikorimana bo bamenyeshejwe ko nta mafranga bazahabwa kuko batigeze bakina cyangwa ngo bagaragare ku rutonde rwagombaga gukina umukino muri iri rushanwa.

Abatoza bo ntibakozwa ubusumbane.

Amakuru agera kuri 10 Sports nkuko byatangajwe mu kiganiro cyo kuri uyu wa mbere ni uko ibintu byabaye nk’ibikurura umwuka mubi mu batoza b’iyi kipe kuko bavuga ko bashyizwemo ubusumbane batumva impamvu. Ibi byanatumye aba batoza ukuyemo Ivan Minnaert banaga amafranga bahawe bavuga ko niba hatagaragajwe kuringaniza hagati yabo ayo mafranga ntayo bazemera. Ku ikubitiro Umutoza mukuru Ivan Minnaert yahawe amadorali ya Amerika ibihumbi 8 mu gihe abasigaye ushyizemo n’abaganga bo bahawe amadorali 200 gusa. abo barimo Lomami Marcel, Nkunzingoma Ramadhan, Witakenge Jannot, Corneille Hategekimana wungirije Lomami, dogiteri Mugemana Charles n’umwungiza we Eulade, Ntwari Ibrahim, Adrien Nkubana nabo bafatanya.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemera ubusumbana ariko ngo ntacyo bwahindura

Aganira na 10 Sports umuyobozi wa Rayon Sports Muvunyi Paul yemeye ibyo kuba haraje ubusumbane mu gutanga agahimbazamusyi gusa avuga ko byari ngombwa kuko abakinnyi batitanze kimwe ndetse abandi batakinnye imikino ingana ubwo hashakwaga agahimbamusyi. kuri we nubwo nta byinshi yatangazaho asanga ibyakozwe byaranyuze mu mucyo kandi nta kindi yabitangazaho.

Abasesengura Ruhago Nyarwanda bavuga ko ubusumbane mu gutanga agahimbazamusyi bishobora kuba intandaro mu gukurura umwuka mubi mu bakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports ibyo babona binashobora kuyisenya.

Musubize