Rayon Sports itsinze Etincelles ku giteranyo cy’ibitego 3-1, nyuma y’umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

8664b11ae5c8a2419ca09c3e683fd9

Nyuma y’uko umukino ubanza wabereye i Rubavu, ubwo amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1, kuri uyu wa Gatatu byasobanutse mu mukino wo kwishyura nyuma yaho Rayon Sports itsindiye Etincelles ibitego 2-0, bitsinzwe na Tchabalala ndetse na Kwizera Pierrot.

Ni umukino waranzwemo imvura nyinshi ariki ikipe ya Rayon Sports ikomeza gusatira ishaka amanota atatu kuri Etincelles, ariko n’ubundi birangira iyabonye, mu gihe Etincelles yo yahise isezererwa ku gitego kimwe gusa cyo mu mukino ubanza.

Igitego cya mbere cyabonetse gusa ku munota wa 22 gitsinzwe na Kwizera Pierrot naho icya kabiri kiboneka ku munota wa 43 gitsinzwe na Tchabalala ibintu byahise bihesha Rayon Sports kujya muri 1/4.

Rayon Sports : Ndayishimiye Eric Bakame, Eric Irambona, Thierry Manzi, Usengimana Faustin, Ange Mutsinzi, Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Mugisha Francois Master, Yassin Mugume, Tchabalala na Muhire Kevin.

Etincelles FC : Rukundo Protogene Taiga, Akayezu Jean Bosco Welbeck, Nshimiyimana Abdul Papy, Jumapili Iddy, Nahimana Isiaq, Nsengiyumva Irshad, Mugenzi Cedrick Ramires, Tuyisenge Hakim, Niyonsenga Ibrahim na Mumbele Saiba Claude, Muganza Joakim.

Musubize