Abahinzi ba kawa bo mu turere twa Kayonza, Kirehe na Ngoma baravuga ko bahangayikishijwe n’indwara yibasira kawa ikiri mu murima izwi nk’inkangabashi, Kandi ko ishobora kugabanya umusaruro w’icyo gihingwa.

Umwe mu bahinzi ba kawa wo mu murenge wa murama ni mu karere ka Kayonza tumusanze mu murima arimo kunoga ikawa,maze asobanura uko iyo ndwara ya kawa yahawe izina ry’inkangabashi ifata icyo gihingwa.

Ni ikibazo gisangiwe n’abahinzi ba kawa bo mu mutere twa Kirehe Kayonza na Ngoma,kandi ngo bafitiye impungenge iki cyonnyi kuko bavuga ko gishobora kugira uruhare rukomeye mu kugabanya umusaruro wa Kawa.

Abahinzi ba kawa bahuriza kukuba bahabwa imiti ikaze ishobora guhangana n’iyinkangabashi dore ko banemeza ko imiti bari bahawe mu mpera z’umwaka ushize bavuga ko ntacyo yamaze.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gushinzwe guteza imbere ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi,bumara impungenge abahinzi ko iyo ndwara itazahungabanya umusaruro wa kawa kandi ngo hari ingamba zo kuyihashya.

Mu butumwa bugufi bwa telefoni twohererejwe na Dr GATARAYIHA Celestin uyobora ishami ryo kwita kuri kawa muri NAEB yagize ati”Urebye muri iyi season umusaruro wa kawa wariyongereye mu ntara y’iburasirazuba tuzakomeza gufatanya nabahinzi kurwanya iyo ndwara nk’ibindi byonyi byose”

Ukurikije ibyo abahinzi bavuga Birashoboka ko n’ubwo umusaruro wakiyongera wari kwiyongera kurushaho iyo iyo ndwara iba itaribasiye kawa.

NAEB igaragaza ko mu mezi 11 ya 2017 I kawa u Rwanda rwohereje hanze yagabutse ariko amadovise igihugu cyinjije akiyongera,aho yavuye ku madorali y’Amerika miliyoni 53.8 mu mwaka wa 2016 akagera ku madorali y’Amerika miliyoni 59.8 mu mezi 11 ya 2017.

Musubize